00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutungo wa Melinda Gates ukomeje gutumbagira nyuma yo gutandukana na Bill Gates

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 7 Gicurasi 2021 saa 07:56
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’iminsi mike Bill Gates n’umugore we Melinda batangaje ko bagiye gutandukana, uyu mugore akomeje gusarura akayabo mu mitungo umugabo we afite. Ubu Melinda French Gates ni umwe mu batunze umutungo uri hejuru ya miliyari y’amadolari.

Mu gihe gahunda gatanya ikomeje hagati y’aba bombi, ubwo bamaraga gutangaza ko bashyize iherezo ku mubano wabo nk’abashakanye; ku wa mbere w’iki Cyumweru, Cascade Investment, Sosiyete y’ubucuruzi ya ba Gates yohereje miliyari 2,4 y’amadolari ya Amerika kuri konti ya Melinda Gates nk’amafaranga yo kuba yifashisha mu gihe hagikorwa ibijyanye na gatanya yabo ku buryo bwimbitse.

Melinda kandi yashyikirijwe na Bill imigabane mu bigo bitandukanye bari bafite nk’aho yahawe ihwanye na miliyoni 2,94$ muri AutoNation, miliyoni 14,1$ mu mushinga wa Canada w’umuhanda wa Gari ya moshi.

Bill Gates kandi yahaye uyu mugore bari bamaranye imyaka 27 bakanabyarana abana batatu imigabane ingana na miliyoni 25,8$ mu ruganda rwa Coca-Cola Femsa rufite icyicaro muri Mexique ruhagaze akayabo ka miliyoni 120 z’amadolari.

Melinda yabonye kandi miliyoni 155,4 z’amadolari ya Amerika mu Kigo cy’Itangazamakuru na cyo kibarizwa ku butaka bwa Mexique cyitwa Grupo Televisa SA, gifite igenagaciro rya miliyoni 384 z’amadolari ya Amerika.

Melinda na Gates batangaje ko nubwo batagikomeje kubana nk’abashakanye, bitazahagarika imikoranire yabo ku mirimo y’umuryango bashinze, Bill &Melinda Foundation mu gukomeza gutera inkunga ibikorwa bizamura imibereho myiza ku Isi.

Gatanya ya Bill Gates na Melinda yatunguye abantu benshi ku Isi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .