00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushinga w’Umujyi wa Kigali muri 50 ihataniye miliyoni y’amadolari

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 15 Kamena 2021 saa 03:06
Yasuwe :
0 0

Umujyi wa Kigali waje mu mijyi 50 yatoranyijwe mu marushanwa ya Global Mayors Challenge agamije gufasha no guteza imbere ibitekerezo by’imishinga idasanzwe byatekerejwe n’ubuyobozi bw’imijyi itandukanye bijyanye no guhangana n’ingaruka zatewe na Covid-19.

Ni amarushanwa yateguwe n’Umuryango Nterankunga Bloomberg Philanthropies ufite icyicaro i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umushinga w’Umujyi wa Kigali ugamije gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi mu duce dutuye mu kajagari no gufata amazi y’imvura hirindwa ibiza bishobora guterwa nayo. Uwo mushinga kandi urimo n’uburyo bwo gukusanya imyanda mu buryo bugezweho, hagamijwe kubungabunga ibidukikije.

Umujyi wa Kigali watoranyijwe mu mijyi 50 ya mbere, mu gihe hari hatanzwe ubusabe busaga 630 buturutse mu mijyi yo mu bihugu 99.

Guhera muri Kamena kugeza mu Ugushyingo uyu mwaka, imijyi yatoranyijwe izanononsora imishinga yatanzwe bafashijwe n’inzobere zo muri Bloomberg Philanthropies.

Nyuma hazatoranywamo imishinga y’imijyi 15 yahize indi ihembwe, buri mujyi ukazahabwa miliyoni y’amadolari (hafi miliyari 1 Frw). Buri mujyi uzatsinda kandi uzahabwa ubunararibonye bw’inzobere muri Bloomberg Philanthropies mu gushyira mu bikorwa uwo mushinga mu gihe kingana n’umwaka.

Umujyi wa Kigali watanze umushinga ugamije gufata amazi mu duce dutuwe mu buryo bw’akajagari. Ni umushinga uzajyana n’undi watangijwe muri Kimisagara mu 2019 ujyanye no kuvugurura uburyo bw’imiturire itajyanye n’igihe.

Bimwe mu bibazo byagaragaye ubwo hashyirwaga mu bikorwa uwo mushinga, harimo kwishyura amafaranga menshi y’amazi ku baturage. Mu gukemura iki kibazo, hatekerejwe gushyiraho uburyo bwo gufata amazi y’imvura binyuze mu bigega bizashyirwa ku nyubako bikazagabanya amafaranga batangaga, bigabanye n’imyuzure.

Mu gukusanya imyanda nabwo hagaragajwe imbogamizi aho abaturage bategereza ko abashinzwe kuyikusanya baza kuyitwara, bikaba byagira ingaruka mu gihe imyanda yuzuye umunsi wo gukusanya imyanda utaragera.

Umujyi wa Kigali ufite umushinga wo gukemura iki kibazo wifashishije poubelles zikoranye ikoranabuhanga, zifasha mu gutandukanya imyanda ibora n’itabora kandi zigatanga ubutumwa kuri za sosiyete zikusanya imyanda kugira ngo zimenye ko imyanda yuzuye.

Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence yavuze ko ari iby’agaciro kuba umujyi ayoboye waje muri 50 yatoranyijwe.

Yagize ati “Twishimiye kuba bamwe mu batsinze mu irushanwa Mayors’ Challenge’, twiteguye gukorana na Bloomberg mu mushinga ugamije kuvugurura ahatuwe mu tujagari.”

Yakomeje agira ati “Uretse inzu zigezweho, umushinga wacu unagamije gukemura ibindi bibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage bahatuye. Ni umushinga ugamije kuvugurura imyubakire ariko unazana ibisubizo nk’uburyo burengera ibidukikije no gukusanya imyanda mu buryo bwizewe, bufite isuku kandi butangiza ibidukikije.”

Imijyi 50 yatoranyijwe imyinshi yatanze imishinga igamije gukemura ibibazo bitandukanye nko kuzahura ubukungu budaheza, ubuzima n’imibereho myiza, imihindagukire y’ibihe n’ibidukikije, imiyoborere myiza, uburinganire n’ibindi.

Imishinga yatsinze izatangazwa mu ntangiriro za 2022.

Umujyi wa Kigali uri mu mijyi 15 ifite imishinga yatoranyijwe nk'ihiga indi mu marushanwa ya 2021 Global Mayors Challenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .