00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusaruro wa kawa wikubye inshuro icyenda; uko Bender Exports yafashije abahinzi b’i Kirehe

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 28 Kanama 2021 saa 09:52
Yasuwe :
0 0

Abahinzi ba kawa mu Murenge wa Musaza ho mu Karere ka Kirehe barashima uburyo Uruganda rwa Bender Exports rwabafashije kongera umusaruro wabo bikabahindurira imibereho.

Babigarutseho kuri uyu wa 26 Kanama 2021, ubwo muri ako karere hatangizwaga icyumweru cy’ubukangurambaga ku buhinzi bwa kawa.

Kirehe iza mu turere 10 twa mbere duhinga kawa nyinshi mu gihugu, Umurenge wa Musaza ukaza ku isonga mu Rwanda.

Abahinzi 916 bo muri uwo murenge ni bo Bender Exports ikorana na bo, bakaba bafite ibiti byera bibarirwa mu bihumbi 174.

Umwe muri abo bahinzi, Bicamumpaka Jean Saveur, yasobanuye ko mu gihembwe cya mbere kawa ye yayisaruyemo 100.000 Frw, mu cya kabiri ayikuramo 900.000 Frw kubera imikoranire yari yatangiye kugirana na Bender Exports.

Yagize ati “Ubu sinabura amafaranga y’ishuri ku bana, nishyuye mituweli kandi inzu yanjye isigaye imeze neza. [Iyo ndi gutebya] hari abo njya mbwira ngo ni kwa meya.”

Batamuriza Chantal umaze imyaka irenga icumi muri ubwo buhinzi yavuze ko bwamuhinduriye imibereho, by’umwihariko aho yatangiriye gufashwa n’urwo ruganda.

Ati “Mbere umusaruro wacu waborera aho ngaho tutarabona isoko n’aho turiboneye bakaduha make. Ubu baratwishyura 500 Frw ku kilo kandi twahabwaga hafi kimwe cya kabiri cyayo.”

Yavuze ko kawa asarura imufasha gukemura ibibazo birimo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kurihira abana ishuri ndetse akaba afite n’icyizere cyo kugera ku birenze ibyo.

Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iteramberemu Karere ka Kirehe, Nsengiyumva Jean Damascène, yatangaje ko ubuhinzi bwa kawa muri ako karere bugenda burushaho gutera imbere uko inganda zihiyongera n’abahinzi bakarushaho kubunoza.

Ati “Niba umuhinzi yarasaruraga 100.000 Frw akaba asigaye asarura 900.000 Frw, urumva ko ari impinduka zikomeye. […] Inganda za kawa zimaze kuba 15 muri Kirehe, zifasha abahinzi bayo kuyikorera neza batera imiti bakanakoresha amafumbire. Ni bwo bukangurambaga turimo kugira ngo twongere tubibutse uko bazikorera bazirinda ibyonnyi.”

Umuyobozi wa Bender Exports, Horanimpundu Jean Paul, yashishikarije abo bahinzi gukomeza kumva inama bagirwa yo kwita kuri kawa yabo uko bikwiye kugira ngo ibe nziza bityo no ku isoko izabe yihagazeho mu biciro, ibizatuma barushaho gukirigita ifaranga.

Yagize ati “Uko murushaho gukoresha ifumbire, gutera imiti izirinda indwara no gutema amashami atari ngombwa, bizatuma zera ari nziza, nizigeza ku isoko zihagarareho bazigure ku giciro gishimishije. Ariko mutazitayeho no ku isoko ntizizakundwa bitume zigurwa kuri make.”

Yabashimiye uko bakomeje kugaragaza imikoranire myiza n’uruganda, abasaba gukomeza muri uwo mujyo.

Horanimpundu kandi yashimangiye ko impinduka abahinzi bishimiye zagizwemo uruhare n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza imbere Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi byoherezwa mu Mahanga (NAEB), ndetse n’Akarere ka Kirehe, aboneraho kubashimira.

Uruganda rwa Bender Exports rumaze umwaka rubaye urwa 15 rwa kawa rukorera muri Kirehe. Rwatunganyije neza toni 170 z’iyeze neza, ruha akazi urubyiruko 120 mu gihembwe cya 2020 bagizwe na 92% b’abagore.

Muri icyo gihebwe rwafashije abahinzi gutera ifumbire n’imiti aho rwatanze toni 50 z’iy’imborera.

Uretse iby’ubuhinzi, rwasanye n’umuhanda urimo ikiraro gihuza akagari ka Nganda na Mubuga muri ako karere, rwubakira umuturage utishoboye inzu imwe ndetse rwishyurira Mituweli abagera kuri 333.

Rwateye ingemwe za kawa 20.000, rukaba ruri gutegura n’izindi 250.000 zizaterwa mu mpera za 2021.

Batamuriza Chantal yavuze ko ubuhinzi bwa kawa bwatumye abasha kwiyishyurira Mituweli akarihira n'abana ishuri
Bicamumpaka yahamije ko imibereho y'umuryango we yahindutse nyuma y'uko umusaruro we uvuye ku 100.000 Frw ukagera ku 900.000 Frw bigizwemo uruhare na Bender Exports
Umuyobozi wa Bender Exports, Horanimpundu Jean Paul, yashishikarije abahinzi ba kawa i Musaza kurushaho kuyikorera neza kugira ngo umusaruro wabo ukomeze kubinjiriza agatubutse
Bender Exports iri gutegura ingemweza kawa 250.000 Frw zizaterwa mu mpera za 2021
Mu byakozwe hatangizwa icyumweru cy'ubukangurambaga ku buhinzi bwa kawa harimo no kuzitera imiti
Nyuma y'imyaka 10 ahinga kawa, yavuze ko umwaka umwe yakoranye na Bender Exports hahindutse byinshi
Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubukungu n'Iterambere rya Kirehe, Nsengiyumva Jean Damascène agabanya amashami ya kawa
Ubu ni ubwanikiro Bender Exports yubakiye abahinzi ba Kawa b'i Musaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .