00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusaruro wa Gasegereti wagabanutseho 25%

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 8 Nyakanga 2021 saa 01:13
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Abacukuzi b’Amabuye y’Agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti, [ITA], ryatangaje ko bitewe n’ingamba u Rwanda rwashyizweho mu gukumira ikwirakwira rya Covid-19, umusaruro w’aya mabuye y’agaciro wagabanutse.
Ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 mu Rwanda zatumye byinshi mu bikorwa bihagarara n’ibyemerewe gukora bihabwa uburenganzira bwo gukoresha abakozi bake.
Urwego rw’Ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro nka rumwe mu zigira uruhare runini mu bukungu bw’u Rwanda ruri (...)

Ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 mu Rwanda zatumye byinshi mu bikorwa bihagarara n’ibyemerewe gukora bihabwa uburenganzira bwo gukoresha abakozi bake.

Urwego rw’Ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro nka rumwe mu zigira uruhare runini mu bukungu bw’u Rwanda ruri mu zikomeje kugirwaho ingaruka by’umwihariko amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti.

ITA yatangaje ko umusaruro wa gasegereti mu Rwanda wari toni 1700 mu 2020, ubu wagabanutseho 25%.

Abakora mu rwego rw’ubucukuzi batangaza ko batewe impungenge n’ingamba nshya zashyizweho aho hari ibice birimo Umujyi wa Kigali n’utundi turere umunani byashyiriweho amabwiriza yihariye arimo no kuba abakozi ba leta basabwa gukorera mu ngo mu gihe abikorera basabwa kugabanya umubare w’abakozi bakajya basimburanwa.

Ushinzwe ibikorwa Kigo cya TechMet gikorera i Rutongo, Luke Rogers, yabwiye ITA ko n’ubwo bakomeje gukora ariko basabwa gukoresha abakozi bangana na 50%.

Ushinzwe gusesengura amasoko muri Luma Holding, Darya Malyutina, yavuze ko bafite icyizere ko ingaruka z’aya mabwiriza zitazaba nyinshi cyane.

Ati “Ugendeye ku bisubizo byagiye bishakwa muri Guma mu Rugo yo mu 2020, ikigo cyacu gikora ibishoboka byose ngo kigabanye ingaruka mu kazi ka buri munsi.”

Ku rundi ruhande ariko, iri shyirahamwe ryavuze ko hari icyizere ko mu gihe ingamba zaba zorohejwe umusaruro wakongera ugasubira uko byari bimeze mbere y’iki cyorezo.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro (RMB), Gatare Francis, yavuze ko n’ubwo habayeho ikibazo cya Covid-19, ariko hakomeje gutangwa impushya zo gucukura hifashishijwe ikoranabanuhanga ku bohereza hanze umusaruro uturuka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Umusaruro wa TIN mu Rwanda wakomwe mu nkokora na Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .