2016:Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wageze kuri miliyari 1549 Frw mu gihembwe cya kabiri

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 20 Nzeri 2016 saa 02:23
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP), mu gihembwe cya kabiri cya 2016, wose hamwe ungana na miliyari 1 549 z’amafaranga y’u Rwanda, avuye kuri miliyari 1428 Frw yo mu gihembwe nk’iki mu 2015, bivuze ko wazamutseho 5.4%.

Gusa igipimo cy’izamuka cyaragabanutse ugereranyije n’igihembwe cya Mbere 2016, kuko ho cyari 7.3%.

Muri iki gihembwe cya Kabiri cya 2016, ni ukuvuga kuva muri Mata kugeza muri Kamena, ubuhinzi n’ubworozi bwazamutseho 3%, inganda zigabanukaho 2% naho serivisi zizamukaho 9%.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, Yusuf Murangwa yavuze ko iri gabanuka ugereranyije n’uko byagenze mu gihembwe cya mbere, ryaturutse ahanini ku byoherezwa mu mahanga, imiterere y’ubuhinzi n’amabuye y’agaciro.

Ati “Ibyo twohereza mu mahanga byagabanutseho 23% cyane bitewe n’ikawa yagabanutseho 37% ariko icyayi cyo cyarazamutseho 4.7%. Ikindi amabuye y’agaciro yagabanutseho 13% n’ubwubatsi bugabanukaho 6%.”

Urwego rw’inganda muri rusange rwagabanutseho 2% , urwego rwa serivisi rukomeza kwiharira igice kinini cy’izamuka ry’ubukungu bw’igihugu kuko rwihariye 48% by’umusaruro mbumbe, ubuhinzi n’ubworozi bufite uruhare rwa 33% naho inganda zikagira uruhare rwa 13%.

Murangwa yakomeje agira ati “Hari inganda turi gukurikiranira hafi nazo ziri kuzamuka cyane zirimo gukora imyenda no gutunganya ibiva mu mpu byazamutseho 17%, amahoteli n’amaresitora yazamutseho 4% muri rusange kandi akomeje kugira uruhare mu bikorwa by’ubukerarugendo n’inama mpuzamahanga”.

Muri iki gihembwe cya kabiri, ikoranabuhanga, itumanaho no gutanga amakuru byazamutseho 15%, mu gihe serivisi za leta zihabwa abaturage, umutekano n’ubwishingizi byazamutseho 16%.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, Yusuf Murangwa
Abanyamakuru batandukanye bari bitabiriye imurikwa ry'uko ubukungu buhagaze

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza