Umuhinzi w’ibirayi yatsindiye miliyoni 1 Frw mu IKOFI ya Banki ya Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Kamena 2019 saa 03:58
Yasuwe :
0 0

Tuyishime Amie de Dieu usanzwe akora ubuhinzi yabaye umunyamahirwe wa karindwi watsindiye miliyoni 1 Frw muri gahunda ya IKOFI ya Banki ya Kigali.

Uyu mugabo w’abana babiri yashyikirijwe sheki ye imbere y’ibihumbi by’abafana bitabiriye igitaramo cya IWACU MUZIKA FESTIVAL, cyabereye ku Kibuga cya Nengo mu Karere ka Rubavu ku wa 29 Kamena 2019.

BK PLC yinjiye mu bafatanyabikorwa b’imena b’iri serukiramuco rigamije guteza imbere umuziki w’Abanyarwanda.

Yatangiye gusobanurira abitabiriye iki gitaramo ku wa Gatandatu, imikorere ya IKOFI n’inyungu kuyitabira bifite mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Tuyishime wahembewe mu gitaramo cya IWACU MUZIKA FESTIVAL yabwiye IGIHE ko akimenyeshwa ko yegukanye miliyoni 1 Frw byamushimije cyane.

Yagize ati “Nkimara kumenya ko natsindiye miliyoni narishimye bihagije. Kugira ngo ntsindire aya amafaranga narabitsaga nkabikuzaza kuri IKOFI ya BK.”

Yakomeje ati “Aya mafaranga agiye kumfasha kuko nzaguramo ifumbire, binatume nishyurira abana amashuri.”

Tuyishime Amie de Dieu hagati y'Umuyobozi muri BK ushinzwe Imenyekanishabikorwa, Nshuti Thierry (iburyo) na Mutangana Félix ukora mu Ishami ry’Ubucuruzi rya BK Plc mu mushinga wa IKOFI

Mutangana Félix ukora mu Ishami ry’Ubucuruzi rya BK Plc mu mushinga wa IKOFI we yavuze ko iyi gahunda iri gukoreshwa n’abahinzi ariko mu minsi iri imbere izaguka kuko serivisi ifite zafasha benshi.

Yakomeje ati “Mu byo Banki ya Kigali ikora harimo gutanga amafaranga ku munyamahirwe. Tureba ibintu bitatu birimo kuba yarakoresheje nibura konti ye inshuro (abitsa anabikuza) kuri konti ye ya IKOFI, afiteho nibura ibihumbi bitatu ndetse ari n’umuhinzi.”

IKOFI ni serivisi ya Banki ya Kigali yatangirijwe mu Nama ya Transform Africa muri Gicurasi 2019, mu korohereza abahinzi kubona serivisi z’imari, kugaragaza ishoramari ryabo mu buhinzi no kubabera irembo ryo kubona inguzanyo.

Ni ikoranabuhanga ryitezweho kuvugutira umuti ikibazo cy’abahinzi bagorwa no kubona serivisi z’imari nk’ishoramari rituma ubuhinzi bwaguka bukabateza imbere, bakarenga icyiciro cy’ubuhinzi bwo kwihaza mu biribwa no kwivana mu bukene, bagasagurira amasoko.

Yatangiranye n’ubukangurambaga bw’ibyumweru 30 butuma buri cyumweru umuhinzi watoranyijwe kubera kuyikoresha ahembwa.

Imibare yerekana ko hejuru ya 70% by’Abanyarwanda bakora ubuhinzi, uru rwego rugatanga umusanzu usaga 30% mu musaruro mbumbe w’igihugu buri mwaka mu gihe amafaranga banki zishoramo ari munsi ya 6%.

IKOFI ikoreshwa kuri telefoni aho umuhinzi yiyandikisha akoresheje *334*2# na nimero y’indangamuntu; yegera umucuruzi w’inyongeramusaruro ugomba kubyemeza, akamuha umubare w’ibanga akoresha.

Udafite telefoni abifashwamo n’umucuruzi w’inyongeramusaruro akandikwa, agahabwa agafunguzo (Near Field Communications, NFC) gafite ikoranabuhanga ribikwamo amakuru ye, akakifashisha mu kubitsa no kubikuza kuri telefoni.

Impamvu y’umucuruzi w’inyongeramusaruro ni uko ari serivisi igenewe abahinzi gusa, nk’urwego rurimo amahirwe menshi ariko rudashorwamo imari uko bikwiye. Uyu mucuruzi akora nk’aba ‘agent’ batanga serivisi za mobile money, kuko IKOFI ikora nka zo.

Muri iyi serivisi umuhinzi ashobora kubitsa, kubikuza, kohereza amafaranga ku buntu mu Rwanda, kwishyura imbuto n’inyongeramusaruro. Indi serivisi IKOFI itanga ni iyo kugura umusaruro no kwishyura ubwiteganyirize bwa ‘Ejo Heza’.

Tuyishime Amie de Dieu yatsindiye miliyoni 1 Frw mu IKOFI ya Banki ya Kigali PLC
Banki ya Kigali yasobanuye gahunda yayo ya IKOFI igamije guteza imbere abahinzi
Abitabiriye igitaramo basobanuriwe gahunda ya IKOFI ya BK PLC
Umukozi wa Banki ya Kigali asobanura imikorere ya IKOFI yagenewe abahinzi ngo babashe kwiteza imbere
Banki ya Kigali yinjiye muri Iwacu Muzika Festival aho iri gusobanurira abayitabiriye amahirwe ari mu gukoresha gahunda ya IKOFI yagenewe abahinzi

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza