Uko imyembe n’amacunga byatumye Nzamurambaho ava mu bukene bikamuhindurira ubuzima

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 20 Mutarama 2021 saa 02:47
Yasuwe :
0 0

Nzamurambaho Célestin w’imyaka 39, ni umugabo ufite umugore n’abana batatu, atuye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Rwinkwavu, ni umwe mu bahamya b’uko ubuhinzi bw’imbuto bushobora kuguhindurira ubuzima ukava mu bukene ukinjira mu cyiciro cy’abishoboye bitewe no guhinga imbuto.

Uyu mugabo atuye mu Kagari Nkodo mu Mudugudu wa Nkondo II, amaze imyaka 12 ahinga imbuto zirimo amacunga n’imyembe aho zanamuhiriye ava mu cyiciro cy’abakene yinjira mu cyiciro cy’abishoboye.

Leta y’u Rwanda isaba buri muturage guhinga ibiti bitatu by’imbuto mu rwego rwo kurwanya imirire mibi nyamara hari abazihinga kinyamwuga kuburyo zabateje imbere.

Nzamurambaho asobanura ko yatangiye guhinga imbuto nyuma yo kurangiza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza akaza kubura ubushobozi butuma akomeza amashuri yisumbuye. Ngo yahise yiyemeza kuyoboka ubuhinzi , ahinga ibishyimbo biruma ahinga ibigori biruma bitewe n’igice bahingaho kidakunda kubonekamo imvura nyinshi.

Nyuma yo guhomba amafaranga menshi yashoraga mu buhinzi bw’ibigori n’ibishyimbo bikuma, ngo yahise yiyemeza guhinga amacunga ngo arebe niba yahangana n’ikirere baherereyemo.

Ati “ Natangiriye ku karima gato cyane mpingaho ibiti bitarenga 100 kugira ngo ndebe niba amacunga yagira umusaruro inaha urebye narahinyuzaga, ngiye kureba nsanga zitanga umusaruro. Nahise nkomerezaho mpinga amacunga menshi nyuma ntangira no gushyiramo imyembe.”

Uyu mugabo avuga ko agitangira kwinjiza amafaranga akuye mu macunga yahise aguramo hegitari y’ubutaka kugira ngo ayagurireho ibikorwa, nyuma ngo aniyubakira inzu nziza ifite igezweho ifite agaciro ka miliyoni 13 Frw.

Ati “ Ubu mfite inzu nziza ifite igipangu, amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba n’ibindi byangombwa byose birimo amazi n’ibindi. Ubu mfite ubutaka bungana na hegitari enye zose nakuye mu musaruro nkura mu myembe n’amacunga nibura ku mwero nsarura toni icumi z’amacunga.”

Nzamurambaho agira inama abantu yo guhinga imyembe n’amacunga ngo kuko bikurura imvura kandi bikanatanga umusaruro.

Ati “ Nabagira inama yo guhinga imbuto nk’imyembe izana umuyaga mwiza aho umuntu atuye ikanakurura imvura kandi ukanasarura imyaka myinshi, rero nashishikariza abantu kuyihinga. Amacunga nayo ntabwo agoranye kuko yihanganira izuba kandi ntabwo akunda kurwara cyane.”

Imbogamizi zikigaragara mu buhinzi bw’imbuto

Nsanzamahoro avuga ko abahinga imbuto bakigorwa cyane no kubona imiti ku giciro cyiza abandi bakagorwa no kubona amahugurwa.

Ati “ Icya mbere iyo yeze ntabwo abaturage baba bafite isoko rihagije akenshi usanga mu kwezi kwa gatatu n’ukwa Kane amacunga aba yarabuze isoko. Ikindi hari isazi yaje itera amagi ku myembe igatuma ibora, usanga abaturage benshi badafite imitego yo kuyihashya.”

Yasabye leta kujya ihugura abantu benshi ku bijyanye n’ubuhinzi bw’imbuto ngo byaba na ngombwa bakabakoresha ingendo shuri.

Kuri ubu uyu mugabo avuga ko akoresha abakozi bahoraho babiri ariko byageza igihe cyo gusarura akabongera kugira ngo bamufashe gusarura, aba biyongeraho ku bazamu barinda imirima ye bose ahemba buri kwezi. Kuri ubu ageze ku buso bungana na hegitari enye zose zihinzeho amacunga n’imyembe.

Nzamurambaho yavuze ko imyembe yatumye yivana mu bukene
Imyembe yeza avuga ko atayibonera isoko rihagije
Nsanzamahoro avuga ko guhinga amacunga n'imyembe byatumye atera imbere
Uyu mugabo yatangiye ahinga amacunga ayongeraho n'imyembe kuri ubu akaba ageze kuri hegitari enye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .