Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku muvuduko wa 4.6% mu mezi icyenda ya mbere ya 2017

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 6 Werurwe 2018 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2017, ni ukuvuga kuva muri Mutarama kugera Nzeri, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku muvuduko wa 4.6%, buvuye ku wa 7.3% bwazamutseho mu gihe nk’iki mu 2016.

BNR yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo yamurikaga uko ishusho ya politiki y’imicungire y’urwego rw’imari n’aho agaciro k’ifaranga ry’igihugu gahagaze.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yatangaje ko urwego rwa serivisi rwazamutse ku mpuzandengo ya 7%, ubuhinzi buzamuka 6%, naho urwego rw’inganda ruzamuka 2%.

Mu gihembwe cya mbere cya 2017 ubukungu bwazamutse ku mpuzandengo ya 1.7% na 4% mu gihembwe cya kabiri bitewe n’ihindagurika ry’ibihe mu buhinzi ariko mu cya gatatu bizamuka ku mpuzandengo ya 8%, nabwo ubuhinzi bubigizemo uruhare kuko bwateye imbere n’izindi serivisi ziboneraho.

Rwangombwa avuga ko izamuka ry’ubukungu mu gihembwe cya gatatu ndetse ryakomeje no mu gihembwe cya kane, ryerekana ko intego y’uko ubukungu bwazamuka cyangwa bukarenga ku gipimo cya 5.2%, cyateganyijwe mu 2017.

Yagize ati “Dufite icyizere dukurikije ibi tubona ko umuvuduko wo gutera imbere k’ubukungu muri rusange bizagera ku kigero cyari cyihawe na leta cya 5.2% ndetse bishobotse byarenga.”

Akomeza avuga ko ashingira ku mibare y’igihembwe cya kane cya 2017 itarimo ubuhinzi. Iyi mibare yerekana ko muri iki gihembwe ubukungu bwari buhagaze neza ku iterambere ringana na 16.4% ugereranyije 6.5% by’uko byari bimeze mu gihembwe cya kane cya 2016.

Mu mwaka ushize icyuho hagati y’ibyo u Rwanda rwohereza n’ibyo rutumiza mu mahanga cyagabanutseho 21.7% mu 2017 ugereranyije na 2016 kuko cyavuye ku madolari ya Amerika miliyoni 1624.5 kikagera kuri miliyoni 1271.8. Izi mpinduka zatewe no kuzamuka kw’ibiciro ku masoko mpuzamahanga ndetse n’ubwiyongere bw’ibyo u Rwanda rwajyanye hanze birimo ikawa, icyayi, amabuye y’agaciro, sima, imyambaro n’ibyuma.

Agaciro k’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga kagabanutseho 0.4% mu 2017 ugereranyije na 2016, mu gihe agaciro k’ibyo rwoherejeyo kiyongereye ku kigero cya 57.6% bigera kuri miliyoni 943.5 z’amadolari bivuye kuri miliyoni 598.7 z’amadolari mu 2016. Ingano yabyo nayo yiyongereyeho 36.2%.

Kuba ubukungu bw’u Rwanda bwarazamutse ku muvuduko wa 4.6%, buvuye ku wa 7.3% bwazamutseho mu gihe nk’iki mu 2016, Rwangombwa asobanura ko habaye ibibazo by’amapfa n’ibikorwa by’ubwubatsi binini byakorwaga mu 2016 bikarangira bigatuma umuvuduko wo kuzamuka k’ubukungu ugabanuka mu 2017.
Yongeraho ko uyu mwaka bitewe n’ibikorwa by’ubwubatsi n’ubuhinzi bumeze neza babona ko ubukungu bugiye kongera kuzamuka kugera kuri 6.5%.

BNR igaragaza kandi ko izamuka ry’ibiciro ku masoko ryagabanutse rikava kuri 5.7% ryariho mu 2016 rikagera kuri 4.9% mu 2017, ibi bikaba byaratewe n’umusaruro mwiza w’ubuhinzi wabonetse mu gice cya kabiri cy’umwaka ushize.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa
Visi Guverineri wa BNR, Dr Monique Nsanzabaganwa
Umuyobozi wa I&M Bank mu Rwanda, Robin Bairstow
Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Cherno Gaye
Abitabiriye imurikwa ry'ishusho ya politiki y’imicungire y’urwego rw’imari n’aho agaciro k’ifaranga ry’igihugu gahagaze
Umuyobozi wa BK, Dr Diane Karusisi
Prof. Thomas Kigabo ushinzwe ubukungu muri BNR
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Mureshyankwano Rose, mu bitabiriye igikorwa cyo gutangaza uko ubukungu bw'igihugu buhagaze
Umunyamabanga wa Leta muri Minaloc ushinzwe Iterambere ry'Abaturage, Cyriaque Harerimana
Umuyobozi Mukuru wa BRD, Eric Rutabana

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza