00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukungu bw’u Bushinwa bwazamutseho 4,9%

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 18 Ukwakira 2021 saa 01:57
Yasuwe :
0 0

Mu gihembwe cya gatatu cya 2021, ubukungu bw’u Bushinwa bwazamutse ku kigero cya 4,9 %, impuzandengo yo hasi bugize muri uyu mwaka bitewe n’uko gihanganye n’ikibazo cy’ingutu cy’ibura ry’ingufu n’ihungabana ry’ubuhahirane mu bucuruzi.

Kugabanuka nk’uku k’ubukungu mu Bushinwa byaherukaga mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka ushize aho naho n’ubundi ubukungu bwari bwazamutse ku rugero rwa 4,9%.

Impuzandengo y’ubwiyongere bw’ubukungu yaragabanutse muri rusange kuva mu gihembwe cy’impeshyi umwaka ushize hagati ya Nyakanga na Nzeri ugereranyije na 7,9% busanzwe buzamukaho umwaka ku wundi, imibare yari yanagezweho mu gihembwe cya kabiri cya 2021.

Imibare yatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Bushinwa, yerekana ko ubukungu butifashe neza bitewe n’ibibazo byinshi bwagize mu mezi ashize birimo ibura ry’ingufu rituma inganda zitabasha gutanga umusaruro zisanzwe zitanga ndetse bikanateza ibura ry’amashanyarazi mu tundi duce tumwe na tumwe.

Ibi bikomeje kuba kuri iki gihugu gikataje mu iterambere mu gihe kinahanganye no gushyira mu ngiro ingamba zigamije gufasha mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere hagamijwe kukibungabunga n’inganda zisanzwe zikora zikaba zirebwa n’izo ngamba hakanubakwa inshya mu buryo budatiza umurindi imihindagurikire y’ibihe.

Indi mpamvu ikomeye iri guteza u Bushinwa ibi bibazo ni uko ibigo bikomeye byo mu icyo gihugu nka Evergrande bigeze aharindimuka kubera imyenda ya banki byananiwe kwishyura, ibintu byateye idindira n’ihungabana ry’ubukungu ku rugero rudasanzwe bikanagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu muri rusange.

Nubwo bimeze bityo ariko, u Bushinwa buracyakomeje umuhigo bwihaye wo kuzamura ubukungu ku kigero cya 6% ku mwaka ndetse muri rusange mu bihembwe bitatu by’uyu mwaka umusaruro mbumbe ukaba warazamutse ku rugero rwa 9,8%.

Ubukungu bw’u Bushinwa bwazamutseho 4,9%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .