Ubu bwiyongere bwatewe ahanini n’imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi ndetse byitezwe ko bizakomeza kwiyongera.
Ibi byatangajwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ubwo yakiraga itsinda ry’abanya-Ghana rimaze iminsi irenga ine mu Rwanda, mu ruzinduko rwiswe #GhanaVisitsRwanda2021 rugamije kureba amahirwe ahari mu bijyanye no gukora ubucuruzi, gushora imari ndetse n’ubukerarugendo.
Umunyamabanga wa Leta muri MINICOM, Sebera Minega Michel, yabwiye iryo tsinda ko ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi buri kuzamuka ku rugero rushimishije, ndetse ko abakerarugendo baturuka muri Ghana baza mu Rwanda biyongereye.
Ati “Abasura u Rwanda baturutse muri Ghana bavuye kuri 950 bagera ku 3525 kandi hari icyizere ko uru ruzinduko rwanyu ruzongera umubare w’abagenzi hagati y’u Rwanda na Accra.”
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo Gishinzwe ibyoherezwa hanze muri Ghana, Sam Dentu, uri mu itsinda ryaje gusura u Rwanda na we yatangaje ko ibyigiwe mu nama bagiranye na MINICOM bigiye kuba ipfundo ry’imihahiranire myiza.
Ati “Twagize ibiganiro byiza kandi bigiye kuba intangiriro y’imibanire ihamye izatuma imishinga n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Ghana yiyongera.”
Itsinda ryavuye muri Ghana rije gusura u Rwanda rigizwe n’abantu 30 harimo abayobozi b’ibigo bya leta ndetse n’ibitegamiye kuri leta. Basuye ibice binyuranye mu gihugu birimo Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi, Pariki y’Ibirunga, Pariki y’Akagera, ikiyaga cya Kivu, ibyiza bitatse akarere ka Rubavu, aka Musanze ndetse n’ahandi.
Bagiranye ibiganiro n’Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere RDB, bigamije kwiga byinshi ku byerekeye kureba ahashorwa imari mu bukerarugendo n’ubucuruzi mu Rwanda ndetse kuri uyu wa Gatandatu bagiranye ibiganiro na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda kugira ngo ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi burusheho kwiyongera.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!