U Rwanda rwiyemeje kwinjiza miliyoni 600 $ nyuma y’amabuye y’agaciro menshi agenda avumburwa

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 8 Kanama 2017 saa 10:09
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ubucukuzi bwa mine, peteroli na gaz, Francis Gatare, yatangaje ko ubushakashatsi bukomeje kwerekana amabuye y’agaciro menshi mu gihugu, ku buryo leta yihaye intego ko buri myaka ibiri izajya ikuba kabiri umusaruro w’amabuye y’agaciro yoherezwa hanze.

Ubucukuzi buza ku mwanya wa kabiri mu bicuruzwa byoherezwa mu mahanga byinjiriza igihugu amadevize menshi, aho ku mwaka bwinjiza miliyoni 200 z’amadolari y’Amerika.

Mu kiganiro yagiranye na Contact TV, Gatare yavuze ko umusaruro uva mu bucukuzi udahagije, kuko iyo umuntu arebye ibishoboka asanga hataragiyemo imbaraga nyinshi, ari nayo mpamvu hari gukorwa impinduramatwara.

Yagize ati “Ku rwego rw’umusaruro w’amabuye y’agaciro yoherezwa hanze, intego ni uko buri myaka ibiri umusaruro wajya wikuba kabiri.”

Yakomeje agira ati “Intego twumvikanyeho n’abari muri uyu mwuga ni uko mu myaka ibiri itaha dushobora kuba twageze kuri miliyoni 400 $ z’ibyoherezwa mu mahanga. Intego ni uko mu yindi myaka itarenga itanu twaba twarenze urwego rwa miliyoni 600 $.”

U Rwanda rukomeje kubona zahabu nyinshi

Gatare yavuze ko u Rwanda kimwe n’ibihugu bituranye bituye ku rutare rumwe, ari nayo mpamvu nta buryo amabuye y’agaciro yaboneka muri Congo Kinshasa, u Burundi, Tanzania na Uganda ngo abure mu Rwanda.

U Rwanda rusanzwe rucukura ku bwinshi amabuye y’agaciro arimo gasegereti, coltan na wolfram n’andi moko y’amabuye y’agaciro agenda avumburwa.

Gatare yakomeje agira ati “Igihugu cyacu ubu gifite umutungo utangiye gukomeza kugaragara muri zahabu, ndetse hirya no hino bari baratangiye gucukura mu buryo bwa gakondo, ariko ubu bitangiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo acukurwe mu buryo bw’umwuga.”

“Hari andi mabuye atangiye kujya agaragara mu gihugu cyacu nka Lithium ubundi akorwamo amabatiri, hari ibimenyetso bigaragaza ko hashobora kuzaboneka n’andi mabuye nka zinc, umuringa, cobalt n’andi bifitanye isano.”

Mu gihe hari ubwo bamwe bajyaga bavuga ko amabuye y’agaciro u Rwanda rugurisha ava mu bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gatare yavuze ko izo mpungenge zitagihari bitewe n’imbaraga zakoreshejwe mu kujya hagaragazwa inkomoko y’amabuye y’agaciro aturuka mu Rwanda.

Yakomeje agira ati “Uyu munsi ntawe ugishidikanya ko mu Rwanda hari amabuye y’agaciro acukurwa, agatunganywa, agashyirwa ku isoko, niyo mpamvu rwa rusaku mwumvaga muri iriya myaka rumaze kurangira, ndetse ababikoraga, abenshi batangiye kuza gusaba impushya zo gucukura amabuye y’agaciro mu gihugu cyacu.”

U Rwanda rwatangiye kujya rutunganya amabuye y’agaciro nka amethyst na aquamarine bivamo imirimbo, kuko Leta yashyizeho amabwiriza ko amabuye nk’ayo adakwiye kuzongera koherezwa hanze ameze nk’uko yacukuwe.

Gatare yavuze ko leta iri gushaka abashoramari bazafasha mu kongerera agaciro amabuye y’agaciro cyane cyane bisaba ko abanza gushongeshwa no kuyayungurura.

Yakomeje agira ati “Icyerekezo ni uko nibura mu myaka ibiri, itatu itaha, dushobora kuzagera aho tuvuga ngo nta mabuye y’agaciro ajya ava mu Rwanda atongerewe agaciro.”

U Rwanda rufite mine zikora 537 zicukurwamo amabuye y’agaciro n’ibigo 130 n’amakoperative agera muri 30, ariko ngo haracyari imbogamizi ko 80% by’abo bacukuzi ari abaciriritse.

U Rwanda rufite amoko menshi y'amabuye y'agaciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza