00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwiteguye gucana umucyo muri Dubai Expo, imurikagurisha ry’amateka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Nzeri 2021 saa 04:11
Yasuwe :
0 0

U Rwanda ruri mu bihugu 192 bizitabira imurikagurisha rizwi nka Expo Dubai 2020 ritangira kuri uyu wa Gatanu, tariki 1 Ukwakira mu Mujyi wa Dubai, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Iri murikagurisha rizaba rifite insanganyamatsiko igira iti “Connecting Minds, Creating the Future”, rizasozwa tariki 31 Werurwe 2022.

Ikibanza u Rwanda ruherereyemo cyiswe ‘Opportunity District’, aho abazabasha gusura stand y’u Rwanda bazasobanurirwa amateka yarwo n’inzira wanyuzemo rwiyubaka.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ari na we uyoboye itsinda ry’u Rwanda ryitabiriye imurikagurisha, Yves Iradukunda, yavuze ko iri murikagurisha ari umwanya udasanzwe ku Rwanda wo kwerekana ibyo rwagezeho n’amahirwe ahari ari nako rwigira ku byo abandi bagezeho.

Yavuze ko ari amahirwe yo kungurana n’abandi ibitekerezo mu bijyanye n’uruhare ikoranabuhanga ryagira mu guteza imbere ubukungu bw’Isi bwasubijwe inyuma n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Ati “Mu myaka 27 ishize turi abahamya b’ibyo u Rwanda rwagezeho kandi twizeye gusangiza abandi amateka yacu n’umuhate dufite mu kwiteza imbere.”

Ikibanza cy’u Rwanda kiri mu byiciro bine. Icya mbere ni ‘Dusk’ gikubiyemo amateka y’u Rwanda mbere no mu gihe cy’ubukoloni, ‘Night’ igaragaza amateka y’u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi’, ‘Dawn’ igaragaza amateka yo kongera kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside na ‘Day’, igice kigaragaza ibyo u Rwanda rwifuza kugeraho mu gihe kiri imbere.

Abasura ikibanza cy’u Rwanda kandi bazerekwa ibyiza bitatse pariki z’igihugu zirimo iy’Ibirunga aho bazabasha kwirebera ingagi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ati “Twizeye ko uru rugendo rw’amateka yacu ruzafasha abazadusura kumva neza igihugu cyacu n’indoto dufitiye ahazaza. Ibyo twagezeho n’ibyo duteganya gukora bituma u Rwanda ruba icyitegererezo nk’ahantu heza ho gushora imari.”

Imurikagurisha Dubai Expo 2020 ryagombaga kuba guhera tariki 20 Ukwakira 2020 rikageza tariki 10 Mata 2021 ariko riza gusubikwa kubera umuvuduko w’icyorezo cya Covid-19.

Byitezwe ko rizatanga imirimo 277.000, rikazinjiza arenga miliyari 40 z’amadorali ya Amerika na ba mukerarugendo babarirwa hagati ya miliyoni 25-100.

Abategura iri murikagurisha batangaje ko mu muhango wo kurifungura ku mugaragaro no kurisoza nibura Umujyi wa Dubai uzasurwa n’abarenga ibihumbi 300.

Ni imurikagurisha rizagaragarizwamo udushya twinshi cyane cyane utwahanzwe mu by’ikoranabuhanga. Ni kimwe mu bikorwa bike cyane ku Isi bihuza abantu benshi bisubukuwe mu gihe isi iri kwigobotora ingaruka zasizwe n’icyorezo cya Covid-19.

Kubera icyorezo cya Covid-19, abazitabira iri rushanwa bazubahiriza ingamba zo kwirinda zirimo no kubanza kwipimisha no kuba barakingiwe.

Stand y'u Rwanda iri mu gace kiswe Opportunity District
Muri iri murikagurisha u Rwanda ruzagaragaza ibyiza birutatse
U Rwanda rwiteguye gusobanurira abazasura stand yarwo muri Dubai Expo, inzira yarwo yo kwiteza imbere n’imigambi rufite mu gihe kizaza
Iri murikagurisha rizitabirwa n'ibihugu 192 byo ku Isi yose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .