U Rwanda rwasabye u Bubiligi amakuru bubitse ku mabuye y’agaciro bwarucukuyemo

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 5 Kamena 2018 saa 05:39
Yasuwe :
1 0

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, Gatare Francis, yatangaje ko mu cyumweru gitaha u Rwanda ruzohereza mu Bubiligi itsinda ry’impuguke, gukurikirana amakuru arebana n’amabuye y’agaciro yarwo icyo gihugu kibitse imyaka myinshi.

Gatare yavuze ko u Bubiligi nk’igihugu cyakolonije u Rwanda, hari ibigo bigikomokamo byakoze ubucukuzi muri iki gihugu ku buryo nk’icya mbere cyabukoze mu 1932. Kuva icyo gihe kugeza n’uyu munsi ngo bagiye bakora ubushakashatsi kuri ayo mabuye y’agaciro ariko bumwe ntibugaragarire buri wese.

Gatare yavuze ko ibyo bagiye bakusanya byose babibika muri Royal Museum for Central Africa, ibindi bikabikwa mu bindi bice.

Yakomeje agira ati “Kubera iyo mpamvu twagiye tubagisha inama tubasaba ko ayo makuru yagaragarira Abanyarwanda kugira ngo tuyakoreshe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.”

“Ubu twamaze kumvikana nabo dusinyana amasezerano aduha uburenganzira bwo kwakira ayo makuru bafite, arimo amakuru yanditse arimo inyandiko zirenga 40,000, hari ibipimo by’igitaka bagiye bafata hirya no hino mu gihugu bagiye babika, byose biri aho bibitse.”

Gatare yavuze ko nyuma yo gusinyana amasezerano, u Rwanda n’u Bubiligi bumvikanye ko rugomba kujya kubyakira, mu cyumweru gitaha akaba aribwo intumwa zarwo zizoherezwa muri icyo gihugu.

Yakomeje agira ati “Bazamara igihe cy’ibyumweru bitandatu babishyira ku ruhande rumwe, babireba, agaciro kabyo, mbere y’uko byazatahuka bikaza mu gihugu cyacu.”

Yasobanuye ko iyo gahunda yagira uruhare mu koroshya ubushakashatsi buri gukorwa mu Rwanda, hashakishwa uduce turimo amabuye y’agaciro, bikazanafasha n’abashoramari bifuza gushyira amafaranga yabo mu bucukuzi.

U Rwanda rukomeje umushinga wo gushakisha ahantu hose haba hari amabuye y’agaciro ku buso bw’u Rwanda, biri kugendana n’umushinga wo gushakisha peteroli mu kiyaga cya Kivu gicukurwamo Gaz Methane.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz giteganya ko mu mwaka wa 2020 amabuye y’agaciro azinjiriza u Rwanda miliyoni 800$, mu gihe mu 2024 iyi nyungu izaba igeze kuri miliyari 1.5$.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, Gatare Francis

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza