00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwemerewe inguzanyo ya miliyari 100 Frw ruzifashisha mu guhangana n’ingaruka za COVID-19

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 16 Nyakanga 2021 saa 08:49
Yasuwe :
0 0

Banki yo muri Aziya ishinzwe guteza imbere Ibikorwaremezo, Asian Infrastructure Investment Bank, AIIB, yemereye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 100$ (asaga miliyari 100 Frw) ruzifashisha mu bikorwa bigamije kurufasha guhangana n’ingaruka rwagizweho n’icyorezo cya COVID-19 mu bijyanye n’ubukungu.

Iyi nguzanyo izakoreshwa mu bijyanye n’ibikorwa bigamije guteza imbere ishoramari ry’abikorera mu bijyanye no gukora imyenda, gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubwubatsi.

Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye n’Ibikorwaremezo muri AIIB, Suzanne Shaw, yabwiye CNBC Africa ko iyi banki yemereye u Rwanda iyi nkunga kubera ingaruka rwagizweho na COVID-19 ndetse n’uburyo rumaze igihe rwitwara neza mu bijyanye no guteza imbere ubukungu.

Ati “U Rwanda rwagiye rugaragaza gukora neza mu myaka irenga 20 ishize, rwagiye rukora amavugurura atandukanye yagiye afasha mu kunoza ibijyanye n’ubukungu akabushyira mu nzira y’iterambere.”

Yakomeje avuga ko iyi nguzanyo izafasha u Rwanda gusubira mu nzira y’umuvuduko w’ubukungu rwari rurimo.

Ati “Ibindi twabonye bijyanye na COVID-19 ni uko umwaka ushize bwa mbere u Rwanda rwagize igabanuka mu iterambere mu bukungu mu myaka irenga 20 ishize. Ibi ni ibintu bihambaye iyo ubitekereje ku gihugu nk’u Rwanda kandi dutekereza ko binyuze mu gutanga iyi nguzanyo twagira umusanzu dutanga mu bijyanye no gusubiza igihugu mu nzira yo kuzahuka no kugifasha kugira ubuhangarwa bw’igihe kirekire.”

“Iyi nguzanyo izafasha mu kwihutisha ibikorwa bigamije kuzahura ubukungu no kubaka ubudahangarwa bw’u Rwanda nyuma ya COVID-19. Izafasha kandi gusubiza igihugu mu nzira iganisha ku iterambere rirambye kandi dutekereza ko ibi ari ingenzi cyane guhaza ibyifuzo by’abanyamuryango bacu mu bihe bikomeye nk’ibi.”

Iyi nguzanyo izatangira kwishyurwa mu myaka itanu n’amezi atanu, izarangize kwishyurwa mu myaka 34 n’amezi atanu.

U Rwanda rwemerewe iyi nguzanyo mu gihe rwabaye umunyamuryango wa Asian Infrastructure Investment Bank muri Nyakanga 2019.

Ni umwanzuro wafashwe n’Inama y’Ubutegetsi y’iyo banki, mu nama yayo ngarukamwaka ya kane yabereye muri Luxembourg.

Uwo munsi hanemejwe ibindi bihugu birimo Bénin na Djibouti, bikaba byaratumye umubare w’ibihugu binyamuryango by’iyi banki ugera ku ijana.

AIIB yashinzwe mu 2015 ku gitekerezo cyazanywe n’u Bushinwa. Intego yayo ni ugutera inkunga ibikorwaremezo hirya no hino ku Isi hagamijwe kwihutisha iterambere muri Aziya no hanze yayo.

Ifite imari shingiro ya miliyari 100 z’amadolari, ni ukuvuga kimwe cya kabiri cy’imari shingiro ya Banki y’Isi ndetse ikaba ifatwa nk’ikigo cy’imari gishobora guhangana n’ibindi bigo by’imari mpuzamahanga nka IMF na Banki y’Isi. AIIB igizwe n’ibihugu bituwe na 78% by’abatuye Isi yose, bikagira umusaruro mbumbe wa 63% by’ubukungu bw’Isi.

Asian Infrastructure Investment Bank, AIIB yemereye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 100$ ruzifashisha mu kurenga ku ngaruka za COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .