Kwamamaza

U Rwanda rwakoze amavugurura mu nguzanyo n’imisoro kuri serivisi z’ubwishingizi mu buhinzi

Yanditswe kuya 1-08-2016 saa 15:18' na Rabbi Malo Umucunguzi


Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana, yavuze ko u Rwanda rukomeje gutera intambwe izatuma abahinzi babona uburyo bubafasha mu buhinzi, ku buryo burushaho kuba ishoramari rikomeye aho kuba umurimo w’umuntu ushonje.

Impuguke mu buhinzi zigaragaza ko ubuhinzi bwihariye igice kinini cy’imirimo itangwa muri Afurika, ariko byagera mu ishoramari rishyirwamo kimwe n’inguzanyo amabanki agenera uru rwego ugasanga bidahura.

Iki kibazo cyahagurukije impuguke mu buhinzi muri Afurika zirenga 200 zaturutse mu bihugu hafi 30, hitabazwa n’impuguke mu buhinzi zaturutse mu bihugu nka Mexico, Peru, u Buhinde, Bangladesh, Pakistan na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bose bahuriye i Kigali.

Minisitiri Mukeshimana yavuze ko ikibazo kibangamiye ubuhinzi harimo inyungu banki zica ku mafaranga zitanga cyangwa ayakwa n’ibigo byishingira abahinzi, ariko nk’u Rwanda rwashyizeho uburyo bushobora koroshya iki kibazo.

Ati “Nko mu Rwanda, mu itegeko rishya ry’imisoro twamaze kwemeza ko amaserivisi yo mu buhinzi cyane cyane ibijyanye n’ubwishingizi, byakurirwaho umusoro kugira ngo ibigo by’ubwishingizi bibashe kwinjira mu giturage, abaturage nabo babashe gufata ubwishingizi ari benshi ku buhinzi bwabo.”

Yavuze ko u Rwanda ruri gukorana na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) mu kunoza uburyo inguzanyo z’ubuhinzi zitangwa, ku buryo igice kimwe cyajya gitangwa nk’inguzanyo ikindi kigatangwa nk’inkunga, kugira ngo ubuhinzi bube ishoramari aho kuba “ubuhinzi bw’umuntu ubabaye.”

Umunyamabanga Mukuru wa AFRACA, Umuryango uharanira iterambere rya serivisi z’imari ku bahinzi bo mu cyaro muri Afurika, Saleh Usman Gashua, we yavuze ko hari n’aho usanga amabanki atumva neza uburyo buboneye bwo kuguriza abahinzi.

Yagize ati “Mu bukungu bw’ibihugu bya Afurika, ubuhinzi bushyiramo hagati ya 20 na 30%. Hagati ya 60 na 70% y’abaturage bagira uruhare mu bikorwa by’ubuhinzi muri Afurika, ariko igitangaje ni uko imibare ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yerekana ko munsi ya 5% gusa aribo babona serivisi z’imari z’amabanki.”

Umuyobozi wa BRD, Alex Kanyankole yavuze ko ari ingenzi kuba u Rwanda rwakiriye inama nk’iyi yiga “ku buryo bwakoreshwa mu guteza imbere ishoramari mu buhinzi bwo mu cyaro.”

Yavuze ko BRD imaze gutera intambwe mu kuguriza abahinzi, ndetse mu myaka iri imbere ikaba ishaka kuzamura umusanzu itanga mu buhinzi.

Ati “Kuri ubu tuvuga, mu nguzanyo BRD yatanze zikabakaba hafi miliyari 120 Frw, arenga miliyari 40 Frw ari mu cyiciro cy’ubuhinzi n’ubworozi. Mu igenamigambi rya BRD kuva 2016 kugeza 2020 duteganya ko uyu mubare uziyongera, nibura tukaba twakongeraho agera kuri miliyari 80 Frw, mu myaka iri imbere kugeza muri 2020.”

Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu, Monique Nsanzabaganwa, yavuze ko nko mu Rwanda abataragerwaho na serivisi z’imari muri rusange ari 11% gusa, ariko ubuhinzi ntiburashyirwamo amafaranga nk’uko bikwiye.

Ati “Ku buhinzi, inguzanyo zitangirwa mu mabanki utabariyemo za Sacco, ubu biri kuri 6%, mu gihe byari 1% mu myaka icumi ishize. Haracyarimo imbogamizi nyinshi, ariko ikibazo si ukuba zitabageraho, ntekereza ko harimo n’ikibazo mu kuzisaba.”

Umugabane wa Afurika kimwe n’Isi muri rusange uri ku gitutu cy’ihindagurika ry’ibihe, mu gihe Isi ihanze amaso guhaza ibiribwa abaturage bayo bangana na miliyari 9 bitarenze 2050.

Muri uwo mwaka byitezwe ko abatuye Afurika bazikuba kabiri bakagera kuri miliyari 2.5, ku buryo hakenewe uburyo bwo guteza imbere umusaruro w’ubuhinzi mu kurwanya ubukene niba ikeneye kwihaza mu biribwa, kongera ishoramari rishyirwamo bukaba ari bumwe mu buryo bwakwifashishwa.

Afurika ifite 65% by’ubutaka bushobora guhingwa, ariko imibare irerekana ko buri mwaka ikoresha miliyari 35 z’amadolari ya Amerika mu gutumiza ibiribwa mu mahanga, ndetse ashobora kwikuba hafi gatatu mu myaka 10 iri imbere akagera ku kuri miliyari 110 z’amadolari bitarenze 2025 kandi ibitumizwa ari ibiribwa uyu mugabane ushobora kwihingira.

Abantu b'ingeri zitandukanye bitabiriye iyi nama
Alexis Kanyankole uyobora BRD (iburyo) yungurana ibitekerezo n'Umunyamabanga Mukuru wa AFRACA, Saleh Usman Gashua
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana
Umunyamabanga Mukuru wa AFRACA, Umuryango uharanira iterambere rya serivisi z’imari ku bahinzi bo mu cyaro muri Afurika, Saleh Usman Gashua
Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu, Monique Nsanzabaganwa

Amafoto:Luqman Mahoro


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved