Ni amafaranga azafasha Guverinoma y’u Rwanda mu gushyira mu bikorwa ingamba z’ubuhinzi cyane cyane uruhare rw’uru rwego mu ntego z’iterambere ry’igihugu mu kuzamura ukwihaza mu biribwa n’imirire.
Ambasaderi Nicola Bellomo, uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, yavuze ko mu rugamba rwo kuzahura ubukungu bwashegeshwe na COVID-19, hakenewe gushyiraho politiki y’ubuhinzi izafasha muri iyo nzira.
Yagize ati “Nk’uko twibanze ku kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe na COVID-19, ni ingenzi ko u Rwanda rwibanda ku gukoresha imbaraga mu gushyiraho politiki y’ubuhinzi izafasha mu kuzahura ubukungu.”
Iyi nkunga izagira uruhare runini mu iterambere rya politiki igamije iterambere rirambye hongerwa ubushobozi bw’igihugu mu gushyira mu bikorwa gahunda y’ingamba zo guhindura ubuhinzi (PSTA 4) binyuze mu gusesengura politiki, kongera ubushobozi n’ubufatanye.
IFPRI izakora ubusesenguzi ku buryo bwo gukoresha n’amakuru azafasha Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu kumenya ahakenewe ubufasha cyane, mu rwego rwo kuzahura ubukungu mu buryo bwihuse.
Umuyobozi wa IFPRI, Dr David Spielman, yavuze ko kuba u Rwanda rwiyemeje gufata ibyemezo bishingiye ku bimenyetso bifatika kuri politiki y’ubuhinzi n’imirire ari ikintu cyo kwishimira.
Ati “Twagize amahirwe yo gukorana n’abafatanyabikorwa babishishikariye kandi bagaragaza neza ko hakenewe isesengura ryiza, ubufatanye, ndetse no kongera ubushobozi.”
Urwego rw’ubuhinzi narwo ruri mu zashegeshwe n’icyorezo cya COVID-19, aho imibare ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko uru rwego ruzazamuka ku gipimo cya 2.8% mu mwaka wa 2020 kivuye ku gipimo cya 5% mu mwaka wa 2019.
Mu ngengo y’imari ya 2020/21, Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kwigabanda cyane ku kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi hibandwa ku kongera umusaruro w’ibihingwa ngenga bukungu; kongera ishoramari mu buhinzi, kwagura gahunda y’ ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi, ndetse no kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi binyuze mu nganda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!