00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwagaragarije amahanga intambwe rwateye mu kwimakaza serivisi z’imari zidaheza

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 19 Ukwakira 2021 saa 11:14
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagaragaje ko u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu kwimakaza serivisi z’imari zidaheza, aho zavuye ku kigero cya 48% mu 2008 zigera kuri 93% mu 2020.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 19 Ukwakira 2021 ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga yiga ku buryo muri Afurika hatezwa imbere Serivisi z’imari zidaheza izwi mu rurimi rw’Igifaransa nka ‘Semaine Africaine de la Microfinance (SAM)’.

Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko ubukungu bwa Afurika bwashegeshwe na COVID-19 ariko agaragaza ko kuzahuka kwabwo bizagirwamo uruhare n’ibigo by’imari bito.

Ati “Ubukungu bw’ibihugu bya Afurika bwagizweho uruhare n’icyorezo ndetse imibare ya IMF igaragaza ko kuzahuka ku bukungu muri Afurika kuzagenda gake ugereranyije n’ibindi bice by’Isi. Tugomba gukora cyane kugira ngo turenge ibi bibazo vuba.”

“Ibigo by’imari bito bishobora kugira uruhare rw’ingenzi mu kuzahuka k’ubukungu no kubaka ubudahangarwa bwabwo muri Afurika.”

Yifashishije urugero rw’u Rwanda, Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko ibigo bito byagize uruhare mu gufasha ubucuruzi bwashegeshwe na COVID-19.

Ati “Mu Rwanda twashyizeho Ikigega Nzahurabukungu kugira ngo kigoboke ibikorwa by’ubucuruzi byahungabanyijwe na COVID-19, ibigo by’ubucuruzi biciriritse birenga 3000 byakiriye ubufasha bwabyo binyuze mu bigo bitanga serivisi z’imari ziciriritse.”

“Ku bw’ibyo ni ingenzi kwagura uko serivisi ibigo by’imari biciriritse zigera ku bantu kandi bikongererwa imbaraga mu bushobozi no mu mikorere kugira ngo serivisi zabyo zitezwe imbere. Ibi bizadufasha kurushaho kongera ikigero cya serivisi z’imari zidaheza ku baturuge bacu ndetse no kugira uruhare mu rugendo rwo guhindura imibereho ya sosiyete yacu n’ubukungu bwacu.”

Muri iyi nama imwe mu ngingo yagarutsweho ni ijyanye no guteza imbere serivisi z’imari zidaheza aho buri muturage yoroherezwa ku buryo bwo kuzigeraho.

Minisitiri Ndagijimana yasangije abitabiriye iyi nama, uko u Rwanda rwabashije kuzamura umubare w’abaturage bagerwaho na serivisi z’imari zidaheza ukava kuri 48% wariho mu 2008 ukagera kuri 93% mu 2020.

Ati “Nagira ngo mbasangize iby’u Rwanda rwagezeho mu bijyanye na serivisi z’imari zidaheza. Mu 2008 ubushakashatsi kuri serivisi z’imari zidaheza bwerekanye ko byari ku kigero cya 48%, bivuze ko 52% bari bahejwe mu bijyanye na serivisi z’imari. Kuva icyo gihe buri myaka ine ubushakashatsi nk’ubwo bwarakorwaga bukerekana izamuka rihoraho mu bijyanye na serivisi z’imari zidaheza mu Rwanda.”

“Icyiciro cya kane cy’ubwo bushakashatsi cyakozwe umwaka ushize wa 2020, iby’ingenzi byavuyemo byerekanye ko ikigero cya serivisi z’imari zidaheza cyageze kuri 93% mu baturage bakuze kivuye kuri 48% mu 2008, aha hakubiyemo serivisi z’imari zanditse n’izitanditse.”

Yavuze ko mu byafashije u Rwanda kwesa uyu muhigo ari ugutangiza gahunda y’amakoperative yo kubitsa no kugurizanya ndetse no kwimakaza ikoranabuhanga ryatumye benshi batunga telefone ngendanwa ndetse batangira no gukoresha serivisi yo kubitsa no kohererezanya amafaranga izwi nka ‘mobile money’.

Nubwo bimeze gutya ariko Minisitiri Ndagijimana yagaragaje ko hakiri byinshi byo gukorwa kugira ngo serivisi z’imari zidaheza zirusheho kugera kuri benshi.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye ku Mugabane wa Afurika, bose bagiye bagaragaza ahari amahirwe y’ishoramari ku Banyafurika ndetse n’icyakorwa kugira ngo serivisi z’imari zirusheho gutera imbere kuri uyu mugabane.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima mu Rwanda, Dr Brian Chirombo, uri mu batanze ikiganiro yagaragaje ko ibijyanye na serivisi z’imari bikwiye kujyana na serivisi z’ubuzima.

Yagaragaje indwara zitandura nka hamwe mu ho ibigo by’imari n’abantu ku giti cyabo bakwiye kwitabira gushyira amafaranga kuko hari amahirwe y’ishoramari kandi bikaba byafasha kubungabunga ubuzima bw’Abanyafurika.

Iyi nama yitabiriwe n’abagera kuri 600 baturutse ku migabane yose y’Isi yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukwakira ikazasoza imirimo ku wa 20 Ukwakira. Iba buri nyuma y’imyaka ibiri.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagaragaje ko u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu kwimakaza serivisi z’imari zidaheza
U Rwanda rwagaragarije amahanga ibyakozwe mu guteza imbere serivisi z’imari zidaheza, zavuye kuri 48% mu 2008 zigera kuri 93% mu 2020
Iyi nama yitabiriwe n’abagera kuri 600 baturutse ku migabane yose y’Isi iteraniye muri Kigali Convention Centre

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .