Kwamamaza

U Rwanda rumaze gushyira ku isoko impapuro nyemezamwenda za miliyari 168.5

Yanditswe kuya 12-08-2016 saa 10:39' na Cyprien Niyomwungeri


Mu bihe bitandukanye kuva mu mwaka wa 2008, u Rwanda rwatangiye gushyira ku isoko impapuro nyemezamwenda, izifite agaciro ka miliyari 168 na miliyoni 500 nizo zashyizwe ku isoko zikaba zimaze kubyara miliyari 151 na miliyoni 757.

Nkuko BNR ibigaragaza, kuva kuwa 17 Mutarama 2008 kugeza kuwa 24 Gashyantare 2011, Guverinoma y’u Rwanda yari imaze gushyira ku isoko impapuro zifite agaciro ka miliyari 28 na miliyoni 500. Ukurikije igihe zagombaga kwishyurirwa, bigaragara ko kuwa 21 Gashyantare 2014 zose zagombaga kuba zishyuwe.

BNR igaragaza kandi ko guhera kuwa 6 Ukwakira 2011 kugeza kuwa 25 Gicurasi 2016, Guverinoma yashyize ku isoko impapuro nyemezamwenda zifite agaciro ka miliyari 125 z’amafaranga y’u Rwanda. Bigaragara ko uyu mwenda uzishyurwa mu bihe bitandukanye kugeza kuwa 9 Gicurasi 2031.

Izi mpapuro zirimo n’izo Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), yashyize ku isoko tariki ya 2 Kanama 2016 zifite agaciro ka Miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga arenga miliyoni 19 z’amadolari ya Amerika, zizatangira kugurishwa kuwa 24 Kanama 2016.

Ubuyobozi bwa BNR butangaza ko igihe cyo kwishyuriraho izi mpapuro ari imyaka itanu, kwakira ubusabe ku bashaka kuzigura ari uguhera kuwa 22 Kanama kugera kuwa 24 Kanama 2016.

Impapuro nyemezamwenda ni iki?

Banki Nkuru y’Igihugu isobanura ko ari impapuro abashoramari batandukanye (abantu ku giti cyabo, ibigo by’imari, amashyirahamwe, ibigo byigenga…) bashobora gushoramo amafaranga baguriza Leta, mu gihe izo mpapuro zishyizwe ku isoko, bakajya bahabwa inyungu zibarwa ku mwaka, bakazasubizwa amafaranga batanze bagura izo mpapuro igihe zagenewe kirangiye.

Izo mpapuro zishyirwa ku isoko binyuze muri Banki Nkuru z’Ibihugu. Akenshi usanga hasohowe izizamara imyaka 2, 3, 5, 7, 10, 15 cyangwa se no kurenzaho.

Ni uburyo bwiza bwo kwizigamira no guteganyiriza ejo hazaza ku buryo uwaziguze bimuhesha ubushobozi bwo kuzarihira abana amashuri; kwiteganyiriza izabukuru, cyangwa gukora indi mishinga mu gihe kiri imbere.

Ni ishoramari ryizewe kuko ryishingiwe na Leta kandi rigira inyungu zishyurirwa ku gihe nyuma ya buri mezi atandatu kandi uryitabiriye aba yizeye gusubizwa amafaranga iyo igihe cyatanzwe kuri izo mpapuro nyemezamwenda kirangiye.

Zishobora no kuba ingwate muri banki cyangwa ibigo by’imari mu gihe uwaziguze akeneye kwaka inguzanyo.

Izo mpapuro zitwa na none mvunjwafaranga kuko ikigo cyangwa umuntu uzifite iyo akeneye amafaranga mbere y’uko igihe zagenewe kirangira, aba ashobora kuzigurisha igihe icyo ari cyo cyose ku Isoko ry’imari n’imigabane. Umusoro ku mpapuro zizamara imyaka itanu kuzamura washyizwe kuri 5%, ku banyamahanga batabarizwa muri EAC bagasora 15%.

Impapuro nyemezamwenda ni uburyo bwo kwigira no kwihesha agaciro kuko ari ukuguriza Leta ikazakungukira itagombye kuguza abashoramari ba kure. Iyi nguzanyo ikoreshwa mu bikorwa binini by’iterambere nko kubaka imihanda, urugomero rw’amashanyarazi, amavuriro, n’ibindi.

Inyungu kuri izi mpapuro igenwa n’abashoramari banini baguze izifite agaciro guhera kuri miliyoni 50, hakanitabwa ku nyungu yari yarigeze kwemeranywaho ku mpapuro zisa n’izashyizwe ku isoko.

Urugero niba uyu munsi BNR yashyize ku isoko impapuro z’imyaka itanu, ubwo inyungu ntizajya kure y’iyo yari yemereye abashoramari muri Gashyantare uyu mwaka ubwo yashyiraga ku isoko impapuro nk’izi ku nyungu ya 12%.

Kugura izi mpapuro nyemezamwenda bisaba iki?

Uretse ubushake, ugomba kuba ufite nibura ibihumbi ijana (100 000 Frw) kuri konti yawe muri banki cyangwa se ikigo cy’imari ubitsamo kuko ni cyo giciro fatizo cy’urupapuro rumwe.

Ushaka gushora no kunguka menshi agura impapuro nyinshi. Zibikwa ku buryo bw’ikoranabuhanga muri Banki Nkuru y’u Rwanda.

Iyo ushaka gusubizwa amafaranga yawe mbere y’igihe cyateganyirijwe izo mpapuro nyemezamwenda, wegera abahuza ku isoko ry’imigabane ukababwira umubare w’izo ushaka kugurisha n’agaciro kazo, bakaguha inama hanyuma bakagushakira abandi bashaka kuzigura biciye ku isoko ry’imari n’imigabane.

Iki gihe wakira igiciro usanze kuri iryo soko za mpapuro z’agaciro zigezeho, hanyuma zigahindurwa amazina zikandikwa ku uziguze ku rwego rwa kabiri bikorewe mu gitabo cy’ikoranabuhanga kibikwamo amazina ya ba nyir’impapuro nyemezamwenda muri Banki Nkuru y’u Rwanda.

Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, John Rwangombwa

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved