Kwamamaza

U Rwanda rugiye kwakira imurikagurisha ry’ibikomoka ku nzuki

Yanditswe kuya 18-08-2016 saa 20:23' na Mukaneza M.Ange


Ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwakira imurikagurisha ry’ibikomoka ku nzuki ryateguwe ku bufatanye n’Ikigo ApiTrade Africa gishinzwe guteza imbere no kumenyekanisha ku rwego mpuzamahanga ubuki bwo muri Afurika.

Iri murikagurisha rigiye kuba ku nshuro ya gatanu rizatangira ku itariki ya 21-26 Nzeli 2016.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 18 Kanama 2016, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, Amb. George Williams Kayonga yavuze ko iri murikagurisha rizabera rimwe n’inama ya gatatu rusange y’Umuryango w’abavumvu muri Afurika.

Yakomeje avuga ko ibi bikorwa uko ari bibiri byitezwe ko bizitabirwa n’abantu bagera ku 2000 barimo abashakashatsi, abavumvu n’abandi bafatanyabikorwa baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika,u Burayi, Amerika n’ahandi.

Ati” Intego y’iri murikagurisha ni ugusangira ubumenyi n’ikoranabuhanga rikenewe mu kongerera agaciro umusaruro ukomoka ku nzuki n’uburyo bwo kuzitaho,kwagura isoko ry’ibikomoka ku nzuki no guteza imbere ubuvumvu nk’isoko y’imirimo mishya.”

Yakomeje avuga ko uyu uzaba ari n’umwanya mwiza abanyarwanda bazaba babonye ngo bigire ku bandi uburyo barushaho kongera umusaruro wabo kugira ngo babashe guhaza isoko ry’ubuki mu Rwanda no mu mahanga.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere ibijyanye n’ubuki muri NAEB, Munyaneza Jean Marie Vianney yavuze ko nubwo ubuvumvu bugenda butera imbere ndetse benshi batangiye ku bukora nk’umwuga hakiri ikibazo cy’umusaruo ukiri hasi cyane.

Yakomeje avuga ko mu minsi iri mbere bagiye gutangira gushishikariza abaturage gutangira gukoresha ubwoko bushya bw’imizinga buzatuma umusaruro wiyongera kuva ku biro birindwi ku mwaka ukagera ku biro biri hagati ya 35-40 ku mwaka.

Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa amakoperative agera kuri 72 y’abavumvu, bose hamwe bakaba bakusanya umusaruro ungana na toni 4000 buri mwaka.

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved