U Rwanda rugiye kuzigama miliyari 5.5 Frw rwatakazaga ku mbuto rugura hanze

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 3 Mata 2018 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda irateganya gushyira ahagaragara ubwoko bushya bw’imbuto nyuma y’ubushakashatsi bwakorewe imbere mu gihugu bugamije kugabanya izagurwaga hanze, rwatangagaho miliyari 5.5 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka.

Kugeza ubu u Rwanda rugura imbuto z’ibigori, ingano na Soya mu bihugu byo hanze rutangaho akayabo, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ikaba ivuga ko bigiye guhinduka.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Gerardine Mukeshimana yabwiye The East African ko ishoramari mu kubaka ubushobozi bwo gukora ubushakashatsi ku mbuto, ryatanze umusaruro.

Yagize ati “ Dufite imbuto nziza zikenewe ku isoko kandi ingano y’izo twakuraga hanze yaragabanutse mu buryo bugaragara uyu mwaka, mu bushakashatsi twakoze tumaze kubona amoko atatu y’imbuto ya soya, ibigori bikiri mu mirima n’ibindi bikiri gutuburwa.”

Yakomeje agira ati “ Turahamya ko dushobora kugabanya amafaranga twatakazaga mu kugura hanze imbuto mu myaka ibiri cyangwa itatu.”

Gukura imbuto hanze byagiye bidindiza uburyo bwo kwituburira imbuto no gukora ubushakashatsi, bikaba byaranatumaga abahinzi bahomba cyane bitewe no gutinda kubona imbuto cyangwa ugasanga izinjizwa zifite inenge.

Gushaka kongera umusaruro byatumye amafaranga yagenerwaga urwego rw’ubushakashatsi mu myaka ibiri ishize yikuba kabiri bitewe n’uburyo ayashyirwaga mu kugura hanze imbuto z’ibigori, ingano na soya yakomezaga kwiyongera.

Minisitiri Mukeshimana yavuze ko ubushakashatsi bw’imbere mu gihugu bwari bukenewe ariko mu gihe u Rwanda rwinjiraga muri gahunda y’imbaturabukungu mu buhinzi (CIP) hakaba nta koranabuhanga ryo gutubura imbuto ryari rihari.

Minisitiri avuga ko guverinoma izakora uko ishoboye ku buryo ubushakashatsi buzatanga imbuto z’indobanure, zizabasha gutanga umusaruro mwinshi kandi zikihanganira imihindagurikire y’ikirere.

Mbere imbaraga nyinshi zari zashyizwe ku bihingwa birimo, ibirayi, imyumbati, ibitoki n’ibishyimbo; izo mbuto zahawe abaturage hakaba hategerejwe gutuburwa ingano na soya.

Abatubuzi b’ingano babwiye iki kinyamakuru ko bari gutubura ubwoko bw’imbuto bwa EN161 buzwi nka Kibatsi, bukaba buzatangira guhingwa bugasimbura ubwitwa Musama na Njoro.

Perezida w’Ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’ingano, Simon Mutangan yagize ati “ Ingano zo mu bwoko bwa EN161 ni nziza cyane kuko zera vuba kandi ntizihutazwa n’umuyaga n’imvura.”

Mu 2017 u Rwanda rwahinze ibigori kuri hegitari 345,752, soya kuri hegitari 23,358, ingano zihingwa kuri hegitari 50,073.

Mu gihugu hose hahinzwe kandi ibishyimbo kuri hegitari 739,38, ibirayi kuri ha 122,360, imyumbati kuri ha 67,663, inyinshi muri izo mbuto zikaba zaratuburiwe mu gihugu.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Gerardine Mukeshimana yavuze ko u Rwanda rutegenya kugabanya ingano y'imbuto rwakuraga hanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza