Kwamamaza

U Rwanda rugeze he rubyaza umusaruro miliyari $60 u Bushinwa buheruka kwemerera Afurika?

Yanditswe kuya 9-08-2016 saa 11:52' na IGIHE


Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Pan Hejun, yashimangiye ko igihugu cye gikomeye ku mugambi ukomeye w’ubufatanye na Afurika, watangarijwe i Johannesburg muri Afurika y’Epfo mu nama yigaga ku bufatanye bw’u Bushinwa na Afurika, China-Africa Cooperation (FOCAC), mu Ukuboza 2015.

Abahuzabikorwa ba FOCAC, muri Nyakanga bakoraniye i Beijing, barebera hamwe aho imishinga yemeranyijwe igeze, by’umwihariko mu nzego zizitabwaho mu myaka itatu iri imbere.

Zirimo inganda, ibikorwa remezo, iterambere ritabangamira ibidukikije, ubuhinzi, koroshya ubucuruzi n’ishoramari, kugabanya ubukene no guteza imbere imibereho y’abaturage, ubuzima, imikoranire y’abaturage, umuco, amahoro n’umutekano.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, Amb. Pan yavuze ko u Rwanda rwatangiye kungukira mu mishinga ya FOCAC.

Ati “Amasezerano abiri amaze gushyirwaho umukono hagati ya guverinoma zombi, u Rwanda n’u Bushinwa, amwe akaba ari ayo kubaka ibilometero 54 by’imihanda mu Mujyi wa Kigali n’ayo kwagura ibitaro bya Masaka. Urasanga u Rwanda ruri kubona inyungu kandi mu myaka iri imbere, hari byinshi bizemeranywaho ndetse bishyirwe mu bikorwa.”

Amasezerano ahari yerekana ko ibitaro bya Masaka bizagurirwa ku butaka bwa metero kare 36000, hakitabwa ku gice cyakira abarwayi, ikigenewe indembe, ahagenewe abaganga n’ikoranabuhanga, ahacumbikirwa abarwayi no kuvugurura inyubako.

Mu kubaka imihanda harimo kubaka no kuvugurura imihanda igera ku bilometero 54.56 mu Mujyi wa Kigali.

Muri uwo mushinga, hazubakwa imihanda icyenda ishamikiye ku minini isanzwe mu Mujyi wa Kigali. Iyo mihanda izaba ihuza Ikibuga cy’Indege cya Kigali, agace k’ubucuruzi, ahategerwa imodoka n’ikibuga cy’umupira.

Umwaka ushize Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yatangaje inkunga ya miliyari $60 zigenewe Afurika, zikazanyuzwa mu mishinga itandukanye.

Amb. Pan yavuze ko iyo mishinga itazarebana na za guverinoma gusa, ahubwo izagera no hagati ya ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika no muri ibyo bihugu hamwe na bagenzi babo bo mu Bushinwa, mu guhanahana ubushobozi, ikoranabuhanga, ubumenyi mu byo bakora, amafaranga mu ishoramari n’amahugurwa.

Yavuze ko mu nama y’abahuzabikorwa yabereye i Beijing, mu masezerano 61 yashyizweho umukono, imishinga 20 yonyine ariyo yemejwe hagati ya Guverinoma y’u Bushinwa n’ibihugu binyuranye bya Afurika.

Imibare igaragaza ko mu mezi arindwi akurikiye inama yabereye Johannesburg muri Afurika y’Epfo, u Bushinwa na Afurika byashyize umukono ku masezerano 243 mu ngeri zinyuranye, afite agaciro ka miliyari $50.1.

Ingano y’amafaranga ashobora gushyirwa mu ishoramari n’inguzanyo z’ubucuruzi ziturutse mu bigo byo mu Bushinwa aza muri Afurika, yageze kuri Miliyari $46, bingana na 91% y’amafaranga amaze gushyirirwaho umukono.

Inkuru bifitanye isano: U Rwanda ruzungukira iki muri miliyari $60 u Bushinwa bwemereye Afurika?

Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Pan Hejun

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved