00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Zimbabwe mu biganiro bigamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 16 Kamena 2021 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Ambasade y’u Rwanda muri Zimbabwe igiye kugirana ibiganiro bigamije kugaragariza abikorera bo muri Zimbabwe amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari ari mu Rwanda mu gihe ibihugu byombi byitegura inama ku bucuruzi n’ishoramari iteganyijwe i Kigali mu kwezi gutaha.

Ibi biganiro biteganyijwe kuba hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa 16 Kamena, biritabirwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, Musoni James; itsinda ryaturutse mu Rwegpo rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB; Urwego rw’Ubucuruzi n’iterambere muri Zimbabwe ndetse n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’ishoramari muri Zimbabwe.

Muri ibi biganiro u Rwanda ruragaragariza abashoramari bo muri Zimbabwe, amahirwe y’ishoramari rufite nk’igihugu gifite ubukungu n’iterambere biri gukura ku rwego rushimishije.

Mu Cyumweru gishize uru rwego rushinzwe ubucuruzi n’iterambere muri Zimbabwe rwateguye ibiganiro by’ibanze ku gushaka amakuru ku isoko ry’u Rwanda aho abacuruzi b’imbere muri icyo gihugu basangijwe amakuru ku mahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda. Biteganyijwe ko ibyavuye muri ibyo biganiro biraza gutangazwa kuri uyu wa Gatatu.

Ibiganiro by’uyu munsi kandi biri mu mujyo w’iki gihugu cya Zimbabwe wo kubyaza umusaruro amahirwe y’Isoko Rusange rya Afurika ryatangiye muri Mutarama 2021.

Guverinoma ya Zimbabwe ivuga ko hari amahirwe menshi yo gushora imari ku isoko ry’u Rwanda no kongera ubucuruzi narwo kuko bizayifasha no gukora ubucuruzi mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, EAC.

Ni ibintu bizafasha Zimbabwe kongera ibyoherezwa muri aka karere dore ko isanzwe yinjiza asaga miliyari 177$ ku musaruro mbumbe w’iki gihugu.

U Rwanda na Zimbabwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye yagiye asinywa mu bihe bitandukanye harimo ayo muri Werurwe uyu mwaka ashyiraho Komisiyo ihuriweho ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ubufatanye bw’ibihugu byombi ndetse bikaba biteganyijwe ko mu nama izabera i Kigali hazasinywa andi masezerano.

Ibihugu bitandukanye bya Afurika n’Isi muri rusange bikomeje kurambagiza isoko ry’u Rwanda nk’igihugu gifite ubukungu bukomeje gutera imbere no gukura vuba muri Afurika aho nibura kuva mu 2010, umusaruro mbumbe wiyongera kuri 7% ku mwaka.

Abashoramari bo muri Zimbabwe bakomeje kwerekwa amahirwe ari mu gushora imari mu nganda zitunganya ibiribwa, izikora ibijyanye n’imyenda, ibikoresho by’ubwubatsi ndetse no mu rwego rwa serivisi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, Musoni James

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .