00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Mastercard Foundation byasinye amasezerano ateza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 3 Kamena 2021 saa 02:53
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yasinye amasererano y’ubufatanye n’Umuryango Mastercard Foundation agamije gufasha Guverinoma y’u Rwanda gushyira amakuru mu ikoranabuhanga mu gukomeza kubaka ubukungu burishingiyeho.

Aya masezerano azamara imyaka itatu yasinywe ku wa 2 Kamena 2021, yitezweho kuzagira uruhare mu kuba Abanyarwanda benshi babona ahari amahirwe y’imirimo.

Itangazo ryagenewe abanyamakuru rigaragaza ko Ikigega cya Cenfri gisanzwe gishyigikira Iterambere ry’Urwego rw’Ishoramari muri Afurika ari cyo kizashyira mu bikorwa uwo mushinga kibifashijwemo n’Ikigo gikora Ubushakashatsi bushingiye ku makuru y’ikoranabuhanga 71point4. Byombi bifite ibyicaro i Cape Town muri Afurika y’Epfo.

Leta y’u Rwanda imaze igihe kirekire iri muri gahunda yo kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, hagamijwe kubwihutisha no kongera itangwa rya serivisi ryihuse, bikaba byanatuma Abanyarwanda bagerwaho n’amahirwe yo kubona akazi.

Uretse amahirwe y’akazi, Leta iri no muri gahunda yo guteza imbere uburyo bwo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga kuko muri ibi bihe bya COVID-19 byagaragaye ko bukenewe cyane, ibintu bizatuma igihugu gikomeza kuba icyitegererezo mu ikoranabuhanga rya Afurika n’Isi muri rusange.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko umushinga ukubiye muri ayo masezerano ari inkingi mu rugendo rwo kujyana n’ibigezweho.

Yakomeje ati “Mu bihe bya COVID-19 twabonye ko kwishyurana mu buryo bw’ikoranabuhanga byiyongereye cyane. Ibyo rero ni byo dushaka kubakiraho tugafungura ubundi buryo bwo kwishyura. Kubikora bidusaba kuba tubasha kubona neza amakuru azadufasha gushyiraho ingamba zo kwishyurana mu buryo bw’ikoranabuhanga, gukuraho imbogamizi zituma tutabona imiyoboro ryanyuzwamo no kugaragaza igisubizo n’ingaruka z’ibyo tuzana mu guteza imbere gahunda yo kudahererekanya amafaranga mu ntoki.”

Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rwigamba Rica, yavuze ko gushyigikira uwo mushinga kwabo ari ingirakamaro kuko babona ari benshi bizaha amahirwe yo kugera ku makuru yabaheska kubona akazi no kwihangira imirimo.

Ati “Ni ingenzi cyane ko dushyigikira izo mpinduka zirambye kimwe n’utundi dushya tugaragara mu ikoranabuhanga.”

Ku ikubitiro iyo gahunda izatangirira mu rwego rw’ubuhinzi n’urw’ubucuruzi, izindi zikurikireho nyuma. Izajya ikoranira hafi na Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) n’izindi zibitse amakuru y’ingenzi. Ayo makuru azajya yegerezwa abikorera kugira ngo babashe gutanga umusanzu muri gahunda y’igihugu yo kubaka ubukungu buzira guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko umushinga ukubiye muri ayo masezerano ari inkingi mu rugendo rwo kujyana n’ibigezweho
U Rwanda na Mastercard Foundation byasinye amasezerano agamije guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga
Uhereye ibumoso: Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rwigamba Rica na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula basinye amasezerano n'uhagarariye Ikigega cya Cenfri gisanzwe gishyigikira Iterambere ry’Urwego rw’Ishoramari muri Afurika kizayashyira mu bikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .