00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda n’u Buyapani bigiye gufatanya guteza imbere ubuhinzi bwa kawa

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 4 Kamena 2021 saa 04:24
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Rwanda n’iy’u Buyapani zasinye amasezerano y’imyaka itanu mu bufatanye bwo kunoza ubuhinzi, gutunganya no kugeza ku isoko ikawa y’u Rwanda.

Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa 3 Kamena 2021, u Rwanda ruhagarariwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (RAB) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kohereza mu mahanga ibikomoka ku Buhinzi (NAEB). U Buyapani bwo bwari buhagarariwe n’Ikigo gishinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga (JICA).

Mu itangazo ryagenewe abanyamakuru, hasobanuwe ko ayo masezerano ari icyiciro cya kabiri cy’ayasinywe muri Gicurasi 2017, agamije kongerera ubushobozi abashoramari b’ingenzi mu buhinzi bwa kawa no kurushaho kunoza ubuziranenge burambye bwa kawa y’u Rwanda; bityo ikaba yahangana ku masoko mpuzamahanga arimo n’iry’u Buyapani.

Isinywa ry’ayo masezerano ryitezweho gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’icyiciro cya mbere gikubiyemo kongerera ingufu “urubuga rwa kawa” rwashyizweho nk’ihuriro rifasha abashoramari kumenyekanisha kawa y’u Rwanda.

Yitezweho kandi guteza imbere imitunganyirize ya kawa yuje ubuziranenge kandi yunguka cyane muri amwe mu makoperative y’abahinzi no kuzamura izina rya kawa y’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga ikagurwa byisumbuye.

Ibyo bizagerwaho binyuze mu gukora inyigo zitandukanye zizagirwamo uruhare na RAB.

Amasererano yasinywe afite agaciro ka miliyoni 5$, ishyirwa mu bikorwa ryayo rikaba rizakurikiranwa na MINAGRI, RAB na NAEB.

Kawa ni kimwe mu bigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda ndetse ikagira uruhare rufatika mu kwinjiriza igihugu amadevize no guteza imbere ubukungu bw’uduce tw’icyaro.

Imibare igaragaza ko kawa yihariye 35% by’ibyo igihugu cyohereza mu mahanga, kandi imiryango igera ku 400.000 itunzwe nayo. Leta y’u Rwanda iri muri gahunda yo kongera umusaruro wayo ku mwaka ukava kuri toni 18.500 wariho mu 2016, ukagera kuri toni 32.500 mu 2024.

Amasezerano yasinyiwe ku cyicaro cya Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi
U Rwanda n'u Buyapani byasinye amasezerano y'ubufatanye mu guteza imbere kawa y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .