U Rwanda ku isonga mu koroshya kubona inguzanyo mu karere

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 18 Ukwakira 2016 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

Raporo ya Economic Insight Africa, yashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu korohereza abantu kubona inguzanyo ugereranyije n’ibindi bihugu 15 byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Iyi raporo yakozwe n’Ikigo cy’ibaruramari mu Bwongereza no muri Ecosse (Institute of Chartered Accountants in England and Wales, ICAEW) yagaragaje ko u Rwanda rukurikirwa na Zambia, ku mwanya wa gatatu hakaza Kenya.

Mu mpamvu zigaragazwa n’iyi raporo zatumye u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere harimo amavugururwa agamije koroshya kugera ku nguzanyo yakozwe mu myaka itandatu ishize.

Ibindi bihugu bigaragara kuri uru rutonde ni Ghana, Mauritius, Uganda, Namibia, Nigeria, Afurika y’Epfo, Botswana, Zimbabwe, Côte d’Ivoire, Tanzania, Ethiopia na Angola.

Umuyobozi wa ICAEW muri Afurika no mu Majyepfo ya Aziya, Michael Armstrong, yavuze ko umwanya wa gatatu Kenya iwukesha itegeko ribuza gutanga inguzanyo ku nyungu iri hejuru ya 4%, igikorwa ahamya ko cyagiriye akamaro abazaka ndetse na banki ubwazo zigatangira gusa n’iziri mu ipiganwa.

Ni mu gihe Angola yaje ku mwanya wa nyuma yakoze amavugurura ajyanye no koroshya gutanga inguzanyo inshuro imwe gusa mu myaka itandatu, kandi iza mu bihugu bifite banki zateye imbere muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara nyuma ya Nigeria na Afurika y’Epfo.

Iyi raporo igaragaza ariko muri rusange ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bidahagaze neza ku bijyanye n’uburyo abantu bagera ku nguzanyo ugereranyije n’ibindi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza