U Bwongereza bugiye kongera ishoramari mu Rwanda

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 9 Nzeri 2018 saa 10:36
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Joanne Lomas, yatangaje ko igihugu cye giteganya kongera ingufu mu ishoramari mu Rwanda.

Mu ruzinduko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, yagiriye muri Afurika (muri Afurika y’Epfo, Kenya na Nigeria) mu kwezi gushize, hatangajwe ko iki gihugu kigiye gushora kuri uyu mugabane akayabo ka miliyari umunani z’ama-pound.

Izo miliyari zizagera no ku Rwanda mu gihe u Bwongereza kuva ku wa 31 Werurwe 2019, buzaba bwarangije ku mugaragaro inzira zo kuva mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Nk’uko KT Press yabitangaje, mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 7 Nzeri 2018, Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, yagaragaje ko kuva muri EU kuri iki gihugu, bizahindura uburyo bwakoranaga n’uyu mugabane.

Ati “Bivuze ko dushobora gutangira kuganira ku masezerano yacu y’ubucuruzi nta kugongana na gahunda nyinshi twari dufitanye na EU n’ahandi ku Isi kandi twizera ko azaba ari meza, asobanutse.”

Ambasaderi Joanne yavuze ko igihugu cye kizongera imbaraga mu mubano u Bwongereza bwari bufitanye n’u Rwanda, ushingiye ku bucuruzi, kuko ari igihugu gifite umutekano.

Ati “Tuzongera abakozi bacu (mu Rwanda) cyane bavuye mu ishami ry’ubucuruzi mpuzamahanga.”

Yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza u Bwongereza bwishimira gukorana nacyo.

Mu Rwanda habarurwa ibigo 12 by’abikorera baturutse mu Bwongereza, byashoye miliyoni zirenga 300 $.

Raporo iheruka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), yerekanye ko mu 2017 mu Bwongereza haturutse ishoramari rya miliyoni 203.1 z’amadolari ya Amerika, bukaba igihugu cya kabiri cyaturutsemo irinini, nyuma ya Portugal yavuyemo miliyoni 398.7 $.

Uretse ubucuruzi, u Bwongereza ni igihugu gitera inkunga nini u Rwanda, kikayinyuza mu ngengo y’imari haharanirwa iterambere.

Muri Nyakanga 2018, bubinyujije mu Kigega cy’Ishami ry’Iterambere Mpuzamahanga, DFID, bwasinyanye n’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye mu iterambere.

Arimo ibice bibiri, icya miliyoni 64 z’ama-pound (miliyari 69 Frw) yashyizwe mu ngengo y’imari ya 2017/18 n’zindi miliyoni 62 £ ( miliyari 67 Frw) azakoreshwa mu ngengo y’imari ya 2018/19.

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Joanne Lomas, yavuze ko igihugu cye kizakomeza guharanira kongera ishoramari mu Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza