TransUnion yatangije uburyo buzafasha abantu kumenya amakuru ya konti zabo kuri telefone

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 25 Ugushyingo 2017 saa 07:16
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishinzwe gukusanya amakuru y’imyenda ku bigo by’imari (TransUnion), cyatangije uburyo bwo kuri telefoni ngendanwa bwiswe Menyesha, abakoresha banki bazajya bifashisha bakareba uko konti zabo zihagaze no kumenya ko nta handi baba bafite umwenda mu gihe bagiye kwaka inguzanyo muri banki runaka.

Ni gahunda yitezweho gutanga igisubizo ku bantu bajyaga basiragira mu nzira bajya gushaka amakuru kuri banki mu gihe bashaka kwaka inguzanyo no kugabanya umubare w’inguzanyo zitishyurwa.

Ubushakashatsi bwakozwe ku buryo Abanyarwanda bagerwaho na serivisi z’imari, FinScope Survey 2016, bwagaragaje ko impuzandengo y’igihe abantu bakoresha bajya gusaba serivisi ku bigo by’imari kigera ku isaha yose.

Umuyobozi wa TransUnion mu Rwanda, Nkuranga Aimable, yavuze iyo gahunda ije gukemura icyo kibazo ikazanafasha abantu bajyaga kwaka inguzanyo batabanje kureba niba nta handi bazifite, ariko bikazanorohereza aho baba bagiye kuzaka kandi ibyo bikazajya bikorwa mu buryo bwihuse.

Yagize ati “ Iyi gahunda twatangije izajya ikoreshwa kuri telefoni, ni ukugira ngo abantu na bo bajye babasha kwirebera uko bahagaze noneho bajye bajya ku bigo by’imari bumva bemye, batikandagira.”

Yakomeje agira ati “ Icyo dukora ni ukurushaho guhuza amakuru, dutangira twakoranaga n’ibigo by’imari binini ariko ubu twageze no ku mabanki mato, kugira ngo amakuru yose ajyanye n’inguzanyo n’imyishyurirwe yazo tuyahurize hamwe, hatagira umuntu wakwihisha mu kigo gito ari umwambuzi, ahubwo tubashe kwerekana abagiye bitwara nabi mu minsi yatambutse, babone ingaruka bishobora kubagiraho bityo barusheho kugenda bikosora.”

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ubusugire bw’imari muri Banki Nkuru y’Igihugu, Kimenyi Valens, yavuze ko kugira ngo Abanyarwanda bazaba bagera ku serivisi z’imari bazagere ku 100% mu 2020 bavuye kuri 89% bariho ubu bisaba ingamba nyinshi, ko iyo ari imwe muri gahunda zizabafasha kubigeraho.

Yagize ati “TransUnion bafata ya makuru y’abantu bose bakoranye n’ibigo by’imari, uburyo bishyuye inguzanyo zabo ayo makuru agashyirwa hamwe banki ikayifashisha mu gutanga inguzanyo. Ikintu gishya iyi gahunda izanye ni uko ubundi byasaba umuntu kujya kuri icyo kigo bigatwara umwanya n’amafaranga ariko ubu ni ugufata telefoni yawe ukabona amakuru ajyanye n’inguzanyo.”

BNR igaragaza ko inguzanyo zitishyurwa zavuye kuri 7% kuva muri Kamena 2016 zikagera ku 8.2% muri Kamena 2017, ikavuga ko uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga hagamijwe kumenya imyenda abantu babereyemo amabanki bizafasha guhangana n’icyo kibazo.

TransUnion ni ikigo mpuzamahanga cyatangiye gukorera mu Rwanda kuva mu 2010.

Gahunda yatangijwe izajya ikoreshwa kuri telefoni ngendanwa zose kuko hazifashishwa uburyo bwo kohereza ubutumwa bugufi, umuntu abona amakuru ari kuri konti ye, yohereje nomero y’indangamuntu ye kuri 2272.

Abitabiriye imurikwa rya gahunda yiswe Menyesha
Umuyobozi wa TransUnion mu Rwanda, Nkuranga Aimable
Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ubutajegajega bw’imari muri Banki Nkuru y’Igihugu, Kimenyi Valens

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza