Vivo Energy ubu ikorera mu bihugu 23 byo muri Afurika yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2019. Mu myaka ibiri gusa imaze ihakorera yahise igira station 40, ndetse igurwa ry’izi sosiyete ryatumye igira amashami mashya 13.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Vivo Energy Rwanda uhagarariye ibihugu byo mu Burasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika, Hans Paulsen, yatangaje ko iyi sosiyete ifite intego yo gukomeza kwagura ibikorwa byabo ikaba ku isonga mu ziyoboye muri Afurika.
Yagize ati “Umwaka ushize wari umwaka utoroshye na gato ariko Vivo yabashije kwagura ibikorwa byayo ku rugero rwa 14%. Uku kugura izi sosiyete mu Rwanda bitumye ibikorwa byacu byiyongeraho 16%, byerekana ko dufite inyota yo gukomeza kwagura ibikorwa, dufite inyota yo kuba sosiyete ya mbere cyangwa iya kabiri ikomeye. Ibi ni byo dushaka gukora no mu Rwanda kugira ngo twizere ko abantu bacu bari guhabwa serivisi nziza.”
“Icyo twabwira abakiliya bacu ni uko bagomba kumva ko ari bo nimero ya mbere. Kugura izi sosiyete bidufasha gukomeza gukura, tukabegera tukabaha serivisi bakeneye, tukamenya neza ko turi hafi y’aho bakorera, aho baba cyangwa se aho bajya hose.”
Sosiyete ya Vivo kandi yatashye ku mugaragaro station yayo nshya ya ENGEN iherereye mu Kanogo izajya ishyira umuriro mu modoka zikoresha amashanyarazi z’ubwoko bwose. Iyi station ifite ubushobozi bwo kuzuza imodoka mu minota 15 gusa, ikabasha kugenda ibilometero 80.
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, Niyonkuru Zephanie, yashimiye Sosiyete ya Vivo, yise ‘umufatanyabikorwa mwiza wa Guverinoma y’u Rwanda’.
Yongeyeho ati “Twishimiye kumva ko mwashyizeho sitasiyo izajya ishyira umuriro mu modoka […] nk’igihugu turi muri gahunda yo kongera umuriro w’amashanyarazi, ndetse turi no kubishyiramo ingufu. Ubu turacyari gushaka ibindi bisubizo birimo gushyiraho imodoka na moto zikoresha amashanyarazi, na Vivo iri kujya muri iyo nzira ndetse uko tuzagenda dutera imbere tuzafatanya mu bindi bikorwa.”
Niyonkuru yijeje Sosiyete ya Vivo ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya nayo, mu rugendo rwayo rwo gutanga umusanzu mu bikorwa bizamura urwego rw’ubukungu mu gihugu.
Muri Werurwe 2019 ni bwo Vivo Energy yinjiye ku isoko ry’u Rwanda imaze kwegukana station za lisanzi zirenga 240 mu gihugu hose. Ubu imaze imyaka igera ku icumi itangiye ibikorwa byayo muri Afurika, ikorera mu bihugu 23 mu izina rya ENGEN na Shell.
Vivo yanagiranye amasezerano na sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika imenyerewe gutegura amafunguro yihuse azwi nka ‘Fast Food’, KFC (Kentucky Fried Chicken) aho icuruza ibikorwa byayo ahari station za ENGEN.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!