RwandAir yatangije ingendo zerekeza i Bangui

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Gashyantare 2021 saa 10:40
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu kirere, RwandAir, yatangije ingendo zigana muri Centrafrique mu Mujyi wa Bangui.

Ni ingendo zitangijwe nyuma y’iminsi iyi sosiyete imaze iri mu myiteguro. Ingendo za RwandAir i Bangui zizajya zikorwa kabiri mu cyumweru.

Mu butumwa iyi sosiyete yanyujije kuri Twitter, yagize iti “Uyu munsi, twishimiye guha ikaze Bangui ku muyoboro wacu.”

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo aherutse kubwira IGIHE ko RwandAir izajya igera muri Centrafrique inyuze i Douala muri Cameroon.

Ubusanzwe kuva mu Rwanda ujya i Bangui, ni urugendo rugoye kuko byasabaga kunyura mu bihugu byinshi. Urugero nk’umuntu wateze indege ya RwandAir, yashoboraga guhaguruka i Kigali, indege ikanyura i Kampala aho imara nibura nk’iminota 30, nyuma ikagera muri Kenya.

Iyo igeze muri Kenya, afata nka Kenya Airways imuvana i Nairobi ikagera mu Mujyi wa Bangui ku Kibuga cy’Indege cya M’poko. Ubaze ni urugendo rushobora kumara amasaha 14 rugatwara hafi amadolari 1000.

Hashize igihe u Rwanda na Centrafrique bifitanye umubano ukomeye aho ruri gufasha iki gihugu kimaze igihe mu ntambara kugarura amahoro. Kuva mu 2014, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique ndetse tariki ya 20 Ukuboza 2020 rwoherejeyo abandi basirikare bo mu mutwe wihariye bishingiye ku masezerano yasinywe hagati y’impande zombi mu 2019.

Ingendo za RwandAir i Bangui zatangijwe kuri uyu wa Gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .