00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RwandAir irateganya gutangiza ingendo muri Zanzibar

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Kanama 2021 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Umwaka utaha wa 2022 ushobora gusiga indege za RwandAir zitangiye kwerekeza mu cyerekezo gishya, ku kirwa cya Zanzibar muri Tanzania.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida wa Zanzibar, Dr Hussein Ali Mwinyi na Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj Gen Charles Karamba.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru Ibiro bya Perezida wa Zanzibar byashyize hanze nyuma yo kwakira abahagarariye ibihugu byabo batandukanye muri Tanzania, bavuze ko ibiganiro hagati ya Perezida Mwinyi na Ambasaderi Karamba byagarutse ku mubano mwiza urangwa hagati y’u Rwanda na Zanzibar.

Ambasaderi Karamba yamenyesheje Perezida Mwinyi gahunda ya RwandAir yo gutangiza ingendo z’indege kuri icyo kirwa, bitarenze 2022.

Ni ibintu byitezweho “guteza imbere ubukerarugendo hagati ya Zanzibar n’u Rwanda".

Mu gihe izi ngendo zaba zitangijwe yaba ari amahirwe adasanzwe kuri RwandAir kuko ikirwa cya Zanzibar kiri mu nyanja y’Abahinde, ari kimwe mu bisurwa cyane n’abakerarugendo.

Urugero hagati ya Mutarama na Kamena uyu mwaka, abakerarugendo 188.798 basuye Zanzibar, biyongereyeho 19,8 % ugereranyije n’amezi nk’ayo umwaka ushize.

Karamba kandi yamenyesheje Dr Mwinyi ko hifuzwa ubufatanye hagati y’ikigo gishinzwe ishoramari muri Zanzibar (ZIPA) n’ Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).

Kugeza ubu RwandAir ifite indege 12 ikoresha mu byerekezo 26 biri mu bihugu 20, gusa nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iki kigo, kirateganya kwagura ibyerekezo hirya no hino mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi.

Gen. Maj. Karamba yasobanuriye Perezida Mwinyi gahunda RwandAir ifite yo gutangiza ingendo muri Zanzibar bitarenze umwaka utaha
Gen. Maj. Karamba na Dr Mwinyi baganiriye no ku bufatanye mu ishoramari hagati y'ibihugu byombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .