RURA yatangaje ibiciro bishya by’ingendo muri Taxi Voiture

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 17 Kamena 2019 saa 06:38
Yasuwe :
0 0

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ingendo mu modoka nto zizwi nka Taxi voiture, bigomba kubahirizwa guhera tariki 15 Kamena 2019.

Mu biciro bishya, ikilometero kimwe kizajya kibarirwa amafaranga 1500 nk’uko byari bisanzwe hanyuma ibilometero bikurikiyeho kugeza ku bilometero 30, umukiliya acibwe amafaranga 700 kuri buri kirometero agenze.

Mu gihe umukiliya agenze ibilometero birenze 30, ibirengaho bizajya bibarirwa amafaranga 500 buri kilometero.

Izindi mpinduka zagaragaye mu minota utwaye imodoka agomba gutegereza umugenzi, aho hatanzwe iminota 15 umukiliya yemerewe gutegerezwa ntiyishyure.

Mu gihe iminota 15 yo gutegerezwa ku buntu ishize, buri minota 15 irengaho azajya ayishyurira amafaranga 1500.

Ubusanzwe nta minota yo gutegerezwa ku buntu umukiliya yahabwaga, yatangiraga kwishyura agiteregezwa.

Umwe mu bashoferi b’imodoka ntoya bakorera mu mujyi wa Kigali yatangarije IGIHE ko ari inkuru nziza kuba ikilometero cyazamuriwe igiciro kuko bizabafasha kwinjiza amafaranga ahagije kugira ngo babone uko bishyura serivisi zitandukanye basabwa zirimo imisoro n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu kubara ibiciro.

Icyakora, yavuze ko bishobora kubanza gutonda abakiliya kuko bazasabwa kwishyura menshi kuyo bajyaga bishyura.

Yagize ati “Nk’ubu kuva mu mujyi rwagati ujya ku Gishushu wishyuraga 5000 Frw ariko ubu icyuma kiri kubara 7000 Frw. Ni menshi ku mukiliya.”

RURA yatangaje ko izo mpinduka z’ibiciro zakozwe hashingiwe ku kiguzi cya serivisi zo gutwara abantu mu modoka ndetse no guteza imbere urwego rwo gutwara abantu n’ibintu.

Hari hashize igihe abashoferi b’imodoka nto binubira ibiciro biriho, bavuga ko bitajyanye na serivisi bishyuzwa zirimo imisoro n’ibindi.

Hashyizweho ibiciro bishya ku batwara abagenzi mu modoka zizwi nka Taxi Voiture

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza