Kwamamaza

RRA yakusanyije imisoro irenze iyo yateganyaga mu mwaka wa 2015-2016

Yanditswe kuya 11-08-2016 saa 18:15' na Cyprien Niyomwungeri


Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukusanya Imisoro n’Amahoro (RRA), cyatangaje ko mu mwaka wa 2015-2016 cyakiriye imisoro ingana na miliyari 986.6 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba arenze miliyari 949.2 zari zihawe nk’intego.

Ibi bisobanuye ko intego yagezweho ku kigero cya 103.9%, n’inyongera ya miliyari 37.4 ku mafaranga yari ateganyijwe.

Mu muhango wo gushimira abasora wabaye kuri uyu wa Kane tariki 11 Kanama, mu Karere ka Kayonza, Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Pascal Ruganintwali, yasabye abasoreshwa gukomeza uyu muhigo mwiza bakajya basora ku bushake.

Yagize ati “Gusora si agahato, ahubwo ni inshingano ya buri wese. RRA irashaka gushimangira ako kamaro ko kuzuza inshingano zo gusora ku bushake kugirango tubashe kugera ku ntego yo kwigira.”

Ruganintwali yavuze ko iriya nyongera yaturutse ku nyigisho n’ubukangurambaga byatanzwe ku kamaro ko gusora no ku bufatanye bwa Leta n’abikorera.

Mu ntara y’Iburasirazuba intego yari ukwakira Miliyari 16.7, yakiriye 18.1 (108.4%).

Gukusanya imisoro nabyo byiyongereyeho 14.8%. Mu mwaka wa 2016/2017 hari intego yo gukusanya miliyari 1084.4 z’amafaranga y’u Rwanda, ibi bizagerwaho abacuruzi nibitabira gukoresha akamashini gatanga inyemezabwishyu EBM kuko byagaragaye ko hakirimo icyuho.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya, yashishikarije abaguzi bose kugira umuco wo gusaba inyemezabwishyu itanzwe na EBM igihe cyose baguze, kuko gusora ari inzira yo gukunda igihugu.

Insanganyamatsiko y’umunsi wahariwe gushimira abasora uyu mwaka ni "Kwibwiriza gusora, inkingi yo kwigira".


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved