Kwamamaza

RRA yahembye abasoreshwa babaye indashyikirwa mu gutanga imisoro neza

Yanditswe kuya 22-08-2016 saa 20:43' na Mukaneza M.Ange


Ubwo hizihizwga ku nshuro ya 14 Umunsi w’abasora mu Rwanda, Ikigo gishinzwe gukusanya imisoro n’amahoro, RRA yahembye abasoreshwa babaye indashyikirwa mu gusora neza kandi ku gihe kurusha abandi.

Umunsi w’abasora wizihijwe kuri uyu wa 22 Kanama 2016 mu mujyi wa Kigali, nyuma y’ibirori bitandukanye byagiye bibera mu ntara enye z’igihugu.

Ibihembo byatanzwe biri mu byiciro bitandukanye birimo abasoreshwa bato, abaciriritse n’abanini ndetse abagize akarusho kurusha abandi bose bashyirwa mu cyiciro cy’abahizi.

Mu basoreshwa babaye abahizi harimo Bralirwa iri mu basoreshwa banini, Rubaya Nyabihu Tea Company ltd ibarizwa mu basoreshwa baciriritse ndetse na Alimentation la Gardienne iri mu bato ndetse ikaba ifite agahigo ko gutanga inyemezabuguzi za EBM.

Hanahembwe kandi abafatanyabikorwa ba RRA babaye intangarugero kurusha abandi mu gushishikariza abanyarwanda gutanga imisoro barimo Ingabo z’igihugu na Polisi y’u Rwanda.

Komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu muri RRA, Aimable Kayigi yavuze ko kugira ngo umusoreshwa ahembwe nk’uwabaye indashyikirwa mu gusora neza hagenderwa ku bintu bitatu by’ingenzi.

Ati” Icya mbere tureba ngo yakoze imenyekanishamusoro rye ku gihe muri uwo mwaka wose, icya kabiri nyuma yo gukora imenyekanishamusoro rye, yishyuye ku gihe? Noneho mu cyiciro arimo tukaza kureba ese twaramugenzuye?”

Yakomeje avuga ko mu igenzura bareba niba imisoro yaciwe yarayishyuye neza, niba atarigeze anyereza imisoro abigambiriye ndetse hakanarebwa niba atarigeze ashinjwa amakosa arimo gukora magendu kuri gasutamo no ku misoro y’imbere mu gihugu ndetse no guha ibicuruzwa agaciro katari ko.

Kayigi kandi yagaragaje ko muri rusange kugira ngo umusoreshwa ajye mu cyiciro cy’abanini agomba kuba afite igicuruzo kiri hejuru ya miliyari imwe, abaciriritse baba bafite igicuruzo kiri hagati ya miliyoni 400 na miliyari imwe mu gihe abasigaye bose bafatwa nk’abasoreshwa bato.

Urutonde rw’ibihembo byose byatanzwe:

Icyiciro cy’abafatanyabikorwa babaye indashyirwa harimo Ingabo z’igihugu, Polisi y’igihugu, Guverineri w’intara y’amajyepfo, Alphonse Munyantwali, Ihuriro ry’amakoperative mu Rwanda (NCCR) n’Ihuriro ry’abunganira abasora muri douane(RWAFFA).

Abahize abandi mu gutanga inyemezabwishyu za EBM harimo: Group Caiman Ltd, Simba supermarket, Brioche ltd na Sonatubes SARL.

Abahize abandi mu ntara zitandukanye harimo: Mount Meru Soyco(Uburasirazuba), Governers Camp Rwanda Ltd (Amajyaruguru), Centre St André (Amajyepfo) na COSERGI (Uburengerazuba).

Mu cyiciro cy’abasora bato hajemo:PRODEV Rwanda Ltd, Energy Resource Petrolium, PEARL Enterprise Ltd, Sandrali SEBAKARA na Carrefour SARL.

Abasora baciriritse bahembwe ni Sosoma Industries, Unipharma SARL, Pyramid Pharma na Prime Energy Ltd.

Mu basoreshwa banini hahembwe MTN Rwanda, Crystal Ventures ltd, I&M Bank na Cimerwa Ltd.

Igihembo cy’abahizi gihabwa abahize abandi muri ibi byiciro byose cyegukanywe na Bralirwa iri mu basora banini, Rubaya Nyabihu Tea Company ltd ibarizwa mu basoreshwa baciriritse ndetse na Alimentation la Gardienne yatanze neza inyemezabuguzi za EBM.

Muri rusange imisoro yakusanyijwe mu mwaka wa 2015/2016 ingana na miliyari 1001.3 mu gihe Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyari cyarihaye intego yo gukusanya miliyari 960.1.

[email protected]

Minisitiri Murekezi ageza igihembo kuri Jonathan Hall, umuyobozi mukuru wa Bralirwa
Minisitiri Kaboneka ashyikiriza igihembo uwari uhagarariye Minisiteri y'Ingabo muri uyu muhango
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Ambasaderi Claver Gatete ashyikiriza igihembo Umuyobozi wa I&M Bank, Robin Bairstow
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Francis Kaboneka, ageza igihembo ku wari uhagarariye Polisi y'u Rwanda
Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tusabe
Minisitiri w'Intebe, Anastase Murekezi ageza ijambo ku bitabiriye umunsi w'umusoreshwa
Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tusabe
Umuyobozi mukuru w'Urugaga rw'abikorera Gasamagera Benjamin
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Amb. Claver Gatete

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved