Rihanna na Celine Dion, ku rutonde rw’abagore b’abimukira bahiriwe n’urugendo muri Amerika

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Kamena 2019 saa 05:08
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty wamamaye nka Rihanna na Celine Dion bari ku rutonde rw’abagore bagiye muri Amerika ari abimukira bamaze kwigeza kuri byinshi.

Buri mwaka ibihumbi by’abimukira baturutse imihanda yose berekeza muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika bizeye kuhabonera ubuzima bwiza.

Amateka ya Robyn Rihanna Fenty nayo yatangiye muri ubu buryo aho mu myaka isaga icumi ishize yasize igihugu cye cy’amavuko cya Barbados na se wamuhohotera, yiyemeza gutangira urugendo rwe rw’umuziki.

Mu gutangira ubuhanzi bwe yabifashijwemo cyane n’umuraperi Jay-Z, wari wumvise ubuhanga bwe mu gace k’indirimbo ye , guhera icyo gihe Rihanna ntahwema kugaragaza ubuhanga bwe bitari mu muziki gusa ahubwo no mu bucuruzi bw’ibirungo byongera ubwiza no mu mideli.

Mu mwaka wa 2017 urangira, yifashishije izina afite rikomeye n’ubunararibonye nk’umugore w’umwirabura, Rihanna afatanyije na sosiyete LVMH isanzwe imenyereweho gucuruza imirimbo y’agaciro, yatangiye ubucuruzi bw’ibirungo by’ubwiza (make up) yise Fenty.

Mu mwaka ushize wa 2018 ubucuruzi bw’ibirungo bya Fenty bwinjije akayabo k’Amadorali ya Amerika angana na miliyoni 570. Ubu afatanyije na TechStyle Fashion Group, uruganda rw’imideli ruherereye mu mujyi wa Los Angeles yatangiye ubundi bucuruzi bw’imyenda y’imbere y’abagore.

Rihanna, uri ku mwanya wa 12 kuri uru rutonde rwakozwe n’ikinyamakuru Forbes n’akayabo k’Amadorali miliyoni 600.

Uru rutonde kandi rugaragaraho abandi bagore 80 b’abimukira nabo bafite agatubutse muri Amerika barimo na Celine Dion ukokoma muri Canada winjirizwa akayabo n’umuziki.

Uyu mwaka wa Gatanu ikinyamakuru Forbes cyishimira abagore bageze kuri byinshi. Amerika ikomeje kuba icyambu kigeza abagore bafite intego kuri byinshi mu guhindura uruganda urwo arirwo rwose.

Abandi bari kuri uru rutonde harimo Peggy Cherng uri mu bashinze Panda Express, Anastasia Soare wamamaye mu gukora ibirungo byongera ubwiza n’abandi batandukanye.

Urutonde:

1.Thai Lee ubukungu bwe bubarirwa muri Miliyali eshatu z’amadorali. Akaba akomoka muri Korea y’Epfo. Inkomoko y’ubu bukungu ni mu kompanyi itanga serivisi zijyanye n’ikoranabuhanga.

2. Umunya- Myanmar Peggy Cherng: Ubukungu bwe bubarirwa kuri miliyari 1.7 y’amadorali. Inkomoko y’ubu bukungu ni ubucuruzi bw’ibiryo.

3. Umunya-Korea y’Epfo Jin Sook Chang we afite ubukungu bubarirwa kuri miliyari 1.5 y’amadorali. Abukomora ku bijyanye no kumurika imideli.

4. Umunya-Turikiya Eren Ozmen ni uwa kane. Ubukungu bwe bungana na miliyari 1.4 y’amadorali. Akora mu byerekeye ibibuga by’indege.

5. Umwongereza Jayshree Ullal ni we wa Gatanu n’amafaranga afite agaciro kagera kuri miliyari 1.4 z’amadorali, ubukungu bwe abukomora mu bijyanye na mudasobwa.

6. Umunya-Romania Anastasia Soare, afite ubukungu bungana na miliyari imwe 1.2 y’amadorali. Bukomoka mu bucuruzi bw’ibirungo byongera ubwiza.

7. Umunya-Isiraheli Safra Catz niwe uza ku mwanya wa karindwi. Ubukungu bwe bubarirwa muri miliyari 1.1 y’amadorali, abukomora mu gukora porogaramu za mudasobwa.

8.Neerja Sethi ufite inkomoko mu Buhinde niwe wa munani. Ubukungu bwe bungana na miliyari imwe y’amadorali.

9.Umushinwakazi Weili Dai niwe uza ku mwanya wa cyenda n’ubukungu bubarirwa muri miliyoni 960 z’amadorali, akaba akora ibijyanye no gutunganya utwuma duto dukoreshwa cyane mu by’amashanyarazi.

10.Umudagekazi Christel DeHaan nawe agaragara kuri uru rutonde, we afite ubukungu bungana na miliyoni 950 z’amadorali ya Amerika.

11. Kit Crawford ukomoka muri Canada niwe uza ku mwanya wa 11, aho afite ubukungu bungana na miliyoni 890 z’amadorali ya Amerika akomora muri sosiyete itunganya ibiribwa n’ibinyobwa ya Clif Bar & Company.

12. Umuhanzikazi Rihanna ari ku rutonde rw’abimukira bafite agatubutse muri Amerika, aho aza ku mwanya wa 12 n’ubukungu bungana na miliyoni 600 z’amadorali ya Amerika. Uyu muhanzikazi ukomoka muri Barbados akomora ubukungu mu muziki n’ubundi bushabitsi akora ku ruhande burimo ubw’ibijyanye no guhanga imideli ndetse no gukora ibirungo byongera ubwiza.

13. Theresia Gouw ukomoka muri Indonesia nawe aza kuri uru rutonde aho afite ubukungu bwa miliyoni 580 z’amadorali ya Amerika.

14. Umuhanzikazi ukomoka muri Canada, Celine Dion, nawe ku rutonde rw’ababimukira b’abagore binjiza agatubutse ariho aho Forbes yagaragaje ko nibura afite amadorali ya Amerika miliyoni 450 akomora mu muziki.

15. Adi Tatarko ukomoka muri Israel aza kuri uru rutonde. Afite amadorali 430 ya Amerika.

16. Umuhindekazi Neha Narkhede ukora ibijyanye na porogaramu za mudasobwa aza kuri uru rutonde na miliyoni 360 z’amadorali ya Amerika.

17. Sonia Gardner kuri uru rutonde agaragaraho n’akayabo k’amadorali ya Amerika miliyoni 310, we akomoka muri Afurika muri Maroc.

18.Umunya-Taiwan Ashley Chen, kuri uru rutonde agaragaraho n’amadorali ya Amerika miliyoni 300, akora ibijyanye n’ikoranabuhanga.

19.Toni Ko uru rutonde rugaragaza ko afite miliyoni 270 z’amadorali ya Amerika. Uyu munyakoreyakazi akomora ubukungu mu gukora ibirungo byongera ubwiza.

Rihanna, uri ku mwanya wa 12 kuri uru rutonde rwakozwe n’ikinyamakuru Forbes n’akayabo k’Amadorali miliyoni 600
Celine Dion ukokoma muri Canada ari mu bimukira bahiriwe muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza