RAB yaburiye aborozi ku miti bashobora gukoresha ikica inka zabo

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 4 Nyakanga 2018 saa 03:45
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihigu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) cyaburiye aborozi bavanga imiti yica udukoko mu bihingwa n’iyica uburondwe nyuma y’aho inka 26 zo mu Karere ka Gatsibo zipfiriye rimwe kubera urwo ruvange rw’imiti.

Tariki ya 27 Kamena 2018 nibwo inka 26 z’aborozi batanu bo mu Mudugudu wa Ndama II, Akagali ka Rwikiniro, Umurenge wa Rwimbogo, zapfiriye rimwe nyuma yo kogeshwa umuti witwa amitix wavanzwe n’uwitwa Notrazore wari wakuwe muri Tanzania ku buryo bwa magendu, n’abashumba bazi ko uvura inka uburondwe.

Icyo gihe, Umuvuzi w’amatungo w’Akarere ka Gatsibo, Hitiyaremye Valence, yabwiye IGIHE ko abashumba bakuye umuti wica udukoko mu myaka muri Tanzania wari umaze igihe kirekire ukozwe, bawuvanga n’umuti wa amitix.

Yagize ati ‘‘Bavanze umuti ukoreshwa mu buhinzi n’undi muti wica uburondwe nuko bikora uburozi bukomeye kuko inka zahise zitangira kunanirwa guhumeka. Inka ya mbere yapfuye nyuma y’iminota 30 n’uko n’izindi zigenda zipfa gutyo gutyo.’’

Itangazo ryasohowe na RAB tariki ya 3 Nyakanga 2018, riraburira aborozi ko umuti wa amitix ufite lot 12032600 ari umuti w’umwiganano ukwiye guhita uvanwa ku isoko.

RAB yasabye abawufite kubimenyesha RAB kandi aborozi bakirinda kuvangavanga imiti yo kwica uburondwe kuko bibujijwe gukoresha imiti yagenewe kurwanya indwara mu bihingwa ku matungo.

RAB yasabye inzego z’ibanze n’inzego zishinzwe umutekano ubufatanye mu gukumira imiti ishyira ubuzima bw’amatungo mu kaga.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza