00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yijeje igisubizo cya vuba ku kibazo cy’umusaruro w’umuceri wabuze isoko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Nzeri 2021 saa 01:24
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umusaruro w’umuceri umaze iminsi wangirika mu bice bitandukanye by’igihugu kubera kubura isoko, bigiye guhagurukirwa.

Guhera muri Gashyantare uyu mwaka, bamwe mu bahinzi bo mu bice bitandukanye by’igihugu birimo mu Karere ka Rusizi bagiye bagaragaza ko bejeje umusaruro mwinshi w’umuceri ariko bakabura isoko.

Kugeza muri Kanama uyu mwaka icyo kibazo cyari kigihari, ndetse ko uwo muceri watangiye kwangirikira mu bubiko bwa za koperative.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiriye kuri RBA kuri iki Cyumweru, hari umuturage wo mu Bugarama wamusabye kubafasha icyo kibazo cy’umusaruro utabonerwa isoko kigakemuka.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko bibabaje kuba hari umuceri wangirika kandi n’ubundi u Rwanda rutarihaza ku muceri.

Yavuze ko gukemura icyo kibazo bisazaba uruhare rw’inzego zitandukanye kugira ngo umuceri wera mu Rwanda ube mwiza ariko ari na mwinshi.

Perezida Kagame kandi yagarutse ku kibazo cy’umuceri uva mu mahanga rimwe na rimwe ufite ubwiza buri hasi y’ubw’uwo mu Rwanda, abantu benshi akaba ari wo bagura cyane kubera amikoro make.

Yavuze ko hari uburyo bushoboka bwakoreshwa uwo muceri ntukomeze kwinjira, kugira ngo uw’imbere mu gihugu ubone isoko.

Yagarutse ku bwiza bw’umuceri wo mu Rwanda, avuga ko hari nk’uwatanzwe mu gihe cya Guma mu rugo ziheruka kandi abaturage bagaragaje ko bawishimiye.

Ati “Bambwiye ko bawuguze mu gihugu kandi abantu barabyishimiye.”

Ahereye ku nzego zikunze gukoresha ibiribwa kenshi nk’amashuri n’ahandi, yavuze ko byaherwaho bikangurirwa gukoresha umuceri wo mu Rwanda kugira ngo ubone isoko.

Ati “Inzego zigomba gukorana ku buryo habaho gushyira imbere kugura umuceri w’igihugu cyacu, abantu bakaba babonye isoko ry’umuceri ariko hagomba kubaho umuceri, waba mwinshi igiciro kikagabanuka.”

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’umusaruro w’umuceri utabonerwa isoko kimaze igihe, bityo ko hakenewe igisubizo cyihuse.

Ati “Mu minsi mike tuzareba ariko ikibazo cy’umuceri kimaze igihe, ngira ngo tugomba kugifatira ibyemezo ndakuka ndetse abakwiriye kuba babifitemo uruhare bakaba babibazwa.”

Imibare ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda igaragaza ko ku mwaka u Rwanda rukenera toni 145.000 z’umuceri. Umuceri wera mu gihugu ungana na 40 %, bivuze ko 60 % uturuka hanze.

Nk’urugero, umwaka ushize igihugu cyinjije umuceri mvamahanga ungana na toni 120.270 watwaye miliyari zisaga 60 Frw. Mu 2019, asaga miliyari 55 Frw niyo yakoreshejwe mu kugura umuceri hanze ungana na toni 112.290.

Abahinzi batandukanye bamaze igihe bavuga ko bafite ikibazo cy'umuceri wabo wabuze isoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .