Perezida Kagame yashimangiye ko igihugu gihagaze neza

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 18 Ukuboza 2017 saa 11:48
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruri kugenda rurushaho gukomera uko umwaka ushira undi ugataha, Abanyarwanda bakaba bafite ubumwe nabwo bugenda bushinga imizi, bukababyarira imbaraga zibafasha.

Yabigarutseho ubwo yatangarizaga Abanyarwanda uko igihugu gihagaze, igikorwa cyafunguye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 15, yatangiye kuri uyu wa Mbere muri Kigali Convention Centre.

Perezida Kagame yashimiye abayitabiriye, avuga ko ibitekerezo batanga ari byo bituma iyi nama igira agaciro, ikaba ari umwanya wo kuganira ibirebana n’igihugu byose no gusuzuma uko gihagaze.

Yakomeje agira ati “Nta gushidikanya ko igihugu cyacu gikomeje gukomera mu kwiyubaka kandi ibyo bigashingira no ku mbaraga ubwo bumwe buturukamo, ubumwe bumaze gukomera. Ibi twabyishimira rero.”

“Ariko binavuze ko dushobora no gukora neza kurushaho, ndibwira ko twanatangiye gukora ku bintu bimwe na bimwe by’ingenzi kandi bya ngombwa, kugira ngo tugeze u Rwanda rwacu ku rundi rwego.”

Ubuhinzi n’ubworozi bwifashe neza

Perezida Kagame yavuze ko urwego rw’ubuhinzi rwazamutse cyane muri uyu mwaka ugereranyije n’umwaka ushize nubwo hatabuzemo ibibazo bitandukanye.
Yakomeje agira ati “Ubuhinzi bwari bumaze igihe butiyongera ariko muri uyu mwaka umusaruro ubuturukamo wiyongereye ku gipimo cya 8%, nubwo habayemo ibibazo bitandukanye birimo twa dukoko twona ibihingwa nk’ibyitwa Nkongwa idasanzwe. N’izuba ryaravuye igihe kirekire mu bice bimwe by’igihugu.”

“Imbaraga z’abaturage ni zo zatumye habamo iyi mpinduka, ndagira ngo mbibashimire kandi mbasabe gukomereza aho.”

Perezida Kagame yanavuze ko ku bufatanye bw’inzego za leta bwatumye ibihabwa abahinzi bibageraho ku gihe binagabanya ruswa yabigaragaramo, kuhira imyaka na ko kukaba kwarafashije muri uko kongera umusaruro.

Perezida Paul Kagame na Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard mu muhango wo gutangiza Inama y'Igihugu y'Umushyikirano

Yakomeje agira ati “Twafashe icyemezo cyo gushora imari mu gutunganya imbuto kugira ngo twongere agaciro k’ibyo duhinga kandi tugabanye gutegereza izivuye hanze akenshi tutakwizera ko zizaboneka uko tubishaka cyangwa zizabonekera igihe.”

“Birashimihije kubona abana bacu barangiza amashuri baratangiye kwihangira ibyo bakora, cyane cyane ndetse mu bijyanye no kwihangira imirimo, mu bucuruzi bushingiye kuri ubwo buhinzi. Ndashishikariza n’urundi rubyiruko gutekereza ku mahirwe ari muri uru rwego.”

Ubukungu burazamuka neza

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Mu 2017 twandikishije ishoramari rishya n’irindi rijyanye n’ibikorwa remezo, hari inganda za miliyari $1.5. Aha harimo Ikibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera twamaze igihe kirekire dufite mu byifuzo kigasa n’icyananiranye gutangira, ariko ubu ibintu biragenda neza, ubu kirimo kirubakwa.”

“Ingamba zo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama zibera mu gihugu zatangiye gutanga umusaruro, uyu mwaka u Rwanda rwakiriye inama 169. Birumvikana byazaniye amahoteli n’indege zacu, abashyitsi ibihumbi byinshi.”

Yanakomoje no ku bijyanye no kongera ibicuruzwa bikorerwa imbere mu gihugu, ingamba zashyizwemo zikaba zibyara umusaruro.

Yakomeje agira ati “Ibicuruzwa twohereza mu mahanga byiyongereye ku kigero cya 50%, ibyo dukura hanze byo byagabanutse kuri 3%. Icyuho hagati y’ibyo dutumiza n’ibyo twohereza cyagabanutse ku kigero kirenga 20%”

Yakomeje avuga ko muri uyu mwaka hahanzwe imirimo 8000 mu nganda, ndetse hakaba hakomeje gukoreshwa izindi mbaraga mu guhanga imirimo myinshi.

Perezida Kagame yashimangiye ko igihugu kiri kurushaho guhagarara neza

Yavuze ko agaciro k’amabuye y’agaciro ubu karuta ak’ibindi bicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga ubikubiye hamwe, hashingiye ku mbaraga zashyizwe mu kongerera agaciro amabuye y’agaciro mbere yo kuyohereza mu mahanga.

Yanijeje abanyenganda ko nubwo amashanyarazi yiyongereye, leta izakorana n’abashoramari mu gushyiraho igiciro kidahenze, ikazunganira ingo z’abatishoboye ngo babashe kubona amashanyarazi.

Biteganyijwe ko muri uyu mushyikirano hazaganirwa kuri gahunda ya leta y’imyaka irindwi, bikazaba intangiriro yo kugeza igihugu ku ntego yo kuba igihugu cy’ubukungu bwisumbuye mu mwaka wa 2050.

Kwisuzuma bikwiye guhoraho

Perezida Kagame yavuze ko kumenya uko igihugu gihagaze bidakwiye kuba igikorwa kiba rimwe mu mwaka ahubwo ari isuzuma rikwiye guhoraho, abanyarwanda bakajya bibaza ibibazo bitandukanye.

Yakomeje agira ati “Iterambere tuvuga tugomba kwibaza niba rigendera ku muvuduko twifuza cyangwa ukwiye. Tugomba no kwibaza niba dukora ibishoboka byose biri muri ubwo bushobozi dufite, cyane cyane dushyize imbere imibereho y’abanyarwanda bacu, bose nta wusigaye inyuma.”

Yahise anavuga ko hakenewe impinduka mu ireme ry’uburezi, hakarebwa niba uburezi butanga ibikenewe ku isoko, buzatuma intego u Rwanda rugera ku ntego rufite.

Inama y'igihugu y'Umushyikirano ku nshuro ya 15 yitabiriwe n'abarenga 2000

Yakomeje agira ati “Uburezi bugera kuri bose, burera neza, bujyana n’ibihe tugezemo, bikerekana niba abantu tubaha ubumenyi, ubushobozi, ibyangombwa kandi bifasha mu gutwara igihugu cyacu imbere bishingiye ku kuba cyubaka ubukungu bw’urwego rwo hejuru.”

“Dushobora gutangira dusuzuma ndetse n’ubushakashatsi niba bukorwa mu ikoranabuhanga, bukoresha ibigezweho, tugashyiraho gahunda y’ibikorwa ibereye ibyo byose twifuza ndetse n’uburyo tubayeho.”

Yavuze ko u Rwanda rwahanganye n’ibibazo byinshi kandi biremereye ndetse bimwe mbere byasaga n’aho bidashoboka, ariko byose igihugu cyagiye kibinyuramo gikomeza kwiyubaka, cyane ko buri mwaka kiba cyiyongera imbaraga.

Yakomeje agira ati “Ntidukwiye kwibwira ko ibyo tugeraho ari byinshi, ko ibyo tugeraho bigenda bigaragara ko ari byiza, ko ibyo twagezeho n’ejo hacu dushaka, ari uko bizahoraho, tudakoze ibishoboka byose ngo tubirinde ndetse biduhe amahoro n’umutekano no gukomeza kubakira aho ngaho, ngo twubake ibindi bisanga ibyo dukora bifite uburambe.”

Umukuru w’igihugu yanashimiye inzego z’ubuzima zubatse ubufatanye n’abafatanyabikorwa mu guhangana n’indwara zitandukanye, ubu zikaba zigeze ku rwego rwo guha Abanyarwanda ubuzima bwiza.

Agatha Rushemeza waturutse muri Diaspora nyarwanda muri Canada akurikiye Inama y'Igihugu y'Umushyikirano
Iyi nama yitabirwa n'Abanyarwanda b'imbere mu gihugu n'abava hanze yacyo
Inama y'Igihugu y'Umushyikirano iteraniye muri Kigali Convention Center
Minisitiri w'Ingabo, Gen James Kabarebe na Minisitiri w'Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, baramutsa bamwe mu bitabiriye iyi nama
Iyi nama ihuriza hamwe abatari baherukanye...
Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François, aramukanya n'umwe mu bitabiriye iyi nama
Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama
Abayobozi bakuru mu Ngabo z'u Rwanda nabo bitabiriye iyi nama
Umwe mu bitabiriye iyi nama agera muri Kigali Convention Center aho iri kubera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza