00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaganiriye n’umunyemari Howard G. Buffett

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 7 Ugushyingo 2021 saa 05:34
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yakiriye ndetse agirana ibiganiro n’umunyemari Howard G. Buffett watangije umushinga wo kuhira imyaka mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe.

Ibiro by’umukuru w’igihugu, bibinyujije kuri Twitter byatangaje ko aba baganiriye kuri iki Cyumweru muri Village Urugwiro.

Ibiganiro byabo byibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga itandukanye Guverinoma y’u Rwanda ihuriyeho n’umuryango, Howard G. Buffet Foundation.

Mu 2020 ni bwo Perezida Kagame yatashye ku mugaragaro umushinga w’uyu muherwe wo kuhira imyaka ku butaka bwagutse muri Kirehe, umushinga washowemo miliyoni 54 z’amadolari. Ni umushinga wafashije abaturage kubona amazi yo kuhira ibihingwa igihe cyose n’iyo byaba mu gihe cy’impeshyi.

Uyu mushinga ufite uburyo bwo gukoresha ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bufite ubushobozi bwo gutanga megawati 3,3, bikaba byarafashije abahinzi kongera umusaruro.

Uyu muherwe yanubatse umudugudu w’icyitegererezo, utuzwamo imiryango 144 yari ituye ku butaka bwo guhingwaho, ndetse aho bimuwe hatangiye kubyazwa umusaruro ubu hamwe hahingwaho imyaka.

Mu rwego rwo kurushaho korohereza abaturage bakora ubuhinzi mu mirenge ya Nasho na Mpanga, Buffet yavuze ko yiteguye kubaka umuhanda wa kaburimbo w’ibilometero 10, uzasanga ibindi bilometero bisaga 24 byamaze gutunganywa.

Howard Graham Buffett w’imyaka 66 ni umuherwe ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba azwiho gukora ibikorwa by’ubugiraneza ariko akaba n’umushoramari ukomeye. Afite umutungo ubaribwa muri miliyoni 400$.

Inkuru bijyanye: Perezida Kagame yatangije umushinga w’umunyemari Howard Buffet wo kuhira i Kirehe (Amafoto na Video)

Buffet asanzwe afite umushinga wo kuhira mu murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe. Ibiganiro bye na Perezida Kagame byagarutse kuri ubwo bufatanye
Ibiganiro bya Perezida Kagame na Buffet byibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga itandukanye u Rwanda ruhuriyeho n'umuryango Howard G Buffett Foundation
Buffet yatangije umushinga wa miliyoni 54 z’amadolari mu karere ka Kirehe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .