Musanze: Abayobotse ubuhinzi bwa kijyambere basigaye beza byinshi ku butaka buto

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 16 Werurwe 2018 saa 11:53
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Musanze bahinduye imyumvire bakareka ubuhinzi bwa gakondo, byatumye icyerekezo cy’ubuzima bwabo gihinduka ku buryo bavuga ko bamaze kwiteza imbere mu buryo bufatika.

Aba bahinzi bemeza ko batagihingira gushaka ibibatunga gusa nk’uko byari bimeze mbere ahubwo basagurira n’amasoko kuko bamenye guhinga kijyambere.

Bavuga ko kuri ubu bazi gukoresha neza ifumbire bigatuma beza byinshi ku buso butoya ndetse ntibagitinya gusaba inguzanyo mu mabanki kuko baba bizeye kwishyura neza kubera umusaruro uhagije babona.

Nyiramajyambere Dancille, umwe muri bo uhinga ibirayi yagize ati “Mbere ngikora ubuhinzi bwa gakondo nezaga ibirayi bike ugasanga nejeje ibyo kurya, ku isoko najyanagayo bike ku buryo inyungu yabaga iri hasi cyane ugereranyije n’imbaraga nabaga nakoresheje ariko nyuma twagiye duhabwa amahugurwa y’ubuhinzi no muri gahunda ya Leta twegerezwa amafumbire, twigishwa n’uko tuyakoresha, ubu kuri hegitari imwe neza toni ziri hagati ya 25 na 30 mu gihe mbere nezaga toni 10 gusa urumva ko hari byinshi byahindutse mu mibereho yacu.”

Habimana Pascal utuye mu Murenge wa Kinigi akaba akora ubuhinzi bw’ibigori na we yagize ati “Ubuhinzi bukozwe neza butanga inyungu itubutse; ubu twamenye guhinga kijyammbere tukeza byinshi duhinze ku buso buto. Nta muhinzi ugitinya kwaka inguzanyo muri Banki kuko tuba twizeye umusaruro uhagije udufasha kwishyura neza inguzanyo tuba twahawe.”

Umuyobozi wa Sosiyete Yara, itanga inyongeramusaruro mu Ntara y’Amajyaruguru, Kagabo Amos, avuga ko intego bafite ari ugufatanya na Leta kwigisha umuhinzi guhinga ku buso buto akeza byinshi.

Ati “Intego yacu nka Yara ni ugufatanya na Leta yacu gukangurira umuhinzi guhinga ku buso buto akeza byinshi akihaza agasagurira n’amasoko kuko abaturage bariyongera ariko ubutaka bwo ntibwiyongera. Ibyo tubikora dutanga amahugurwa ku bahinzi n’abacuruza inyongeramusaruro kandi ubona ko bamaze kubyumva .”
Kugeza ubu abanyarwanda batunzwe n’ubuhinzi bagera kuri 75%.

Umusaruro w'ibigori ugenda wiyongera biturutse ku ivugurura rikorwa mu buhinzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza