00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hafunguwe ihuriro rizateza imbere ikoranabuhanga mu buhinzi bwungukira ababukora

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 27 Ukwakira 2021 saa 09:27
Yasuwe :
0 0

Umuryango mpuzamahanga ugamije kongerera ubushobozi abahinzi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, African Agricultural Technology Foundation (AATF) ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda, batangije ihuriro rigamije gutanga amakuru y’ukuri no kongera ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu buhinzi, Biotechnology.

Iri huriro rizwi nka OFAB (Open Forum on Agricultural Biotechnology), risanzwe mu bindi bihugu bya Afurika. Kuba ryafunguwe mu Rwanda, rizafasha mu guhuriza hamwe abafatanyabikorwa mu ihanahanamakuru n’ubumenyi mu iterambere ry’ubuhinzi bukoresha ikoranabuhanga.

Abo barimo abashakashatsi, itangazamakuru, abafata ibyemezo, abahinzi baciriritse n’abandi, no kugaragaza amahirwe ahari yashorwamo imari.

Uburyo bw’ikoranabuhanga mu buhinzi busanzwe bukoreshwa hirya no hino mu bihugu byateye imbere, ariko mu bihugu bya Afurika ahenshi buracyari inyuma bitewe n’amakuru atari yo akunze kubitangwaho.

Urugero ni ibihingwa byahinduriwe uturemangingo bizwi nka GMO biri kwifashishwa mu bihugu byateye imbere mu kongera umusaruro, nyamara muri Afurika hari amakuru atariyo abitangwaho atuma bititabirwa, bamwe bavuga ko bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana yavuze ko OFAB bayitezeho gutanga amakuru nyayo kuri iryo koranabuhanga rigamije kongera umusaruro, haba mu bihingwa, imiti irwanya indwara mu bihingwa, imbuto nshyashya n’ibindi.

Ibyo byose yavuze ko bizafasha abahinzi baciriritse mu kongera umusaruro bityo ubuhinzi bubatunge kandi basagurire n’amasoko.

Minisitiri Mukeshimana yavuze ko bibabaje kuba Afurika igikoresha amafaranga menshi mu gutumiza ibiribwa mu mahanga kandi ifite ubutaka n’ikoranabuhanga ryafasha mu kongera umusaruro.

Ati “Muri Afurika twatangiye kubona ko ikoranabuhanga mu buhinzi ari bwo buryo bwiza bwo kuvugurura urwego rw’ubuhinzi. Igihe kirageze ngo ngo ibihugu bya Afurika byongere ishoramari muri siyansi, ikoranabuhanga no guhanga udushya. Ntabwo kandi dushobora kurenza amaso ubumenyi n’ikoranabuhanga bigezweho niba dushaka kuvugurura ubuhinzi n’ubukungu bwacu.”

Minisitiri Mukeshimana yavuze ko Afurika “ikeneye ibisubizo birambye by’abahanga mu kudufasha kugabanya ibiribwa bigurwa hanze, hanyuma ayo mafaranga agakoreshwa mu zindi gahunda z’iterambere n’imibereho myiza.”

Yijeje OFAB ubufatanye mu guteza imbere ubuhinzi n’abahinzi b’u Rwanda binyuze mu guteza imbere ikoranabuhanga n’ubushakashatsi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, Dr Patrick Karangwa yavuze ko kwimakaza ikoranabuhanga mu buhinzi, bizongera umusaruro binyuze mu gutubura imbuto zijyanye n’igihe kandi zitanga umusaruro, bitandukanye n’uburyo gakondo bwajyaga bukoreshwa butwara igihe.

Yagize ati “Bidufasha guhindura aho dukeneye ako kanya aho kubanza gushakisha imyaka n’imyaka nkuko byajyaga bigenda tubangurira, bigafata igihe ureba ko bikunda.”

Yakomeje agira ati “Gufatanya na OFAB bizagabanya kandi ubujiji n’amakuru atari yo byagiye bitangwa kuri GMO bigatuma bititabirwa. Nk’ubu muri Amerika bamaze imyaka 40 babikoresha. Muri Afurika y’Epfo, hejuru ya 95 % by’ibigori bahinga ni GMO.”

Umuyobozi wa AATF, Dr Kanangire Canasius yavuze ko abantu badakwiriye kumva ko ubuhinzi buzazamurwa no kongera ubuso buhingwaho gusa.

Ati “Ntabwo twakomeza gutegereza kongera umusaruro tugendeye ku kongera ubuso buhingwaho kuko ubutaka burashira, ntabwo twabubona, igikenewe ahubwo ni ukongera ikoresha ry’ikoranabuhanga mu kongera umusaruro.”

Yasabye kandi za Guverinoma kongera ingengo y’imari ishyirwa mu buhinzi, anavuga ko mu nshingano OFAB izaba ifite nabyo birimo, gukora ubuvugizi no kumvisha za Guverinoma inyungu zo gushora amafaranga menshi mu bushakashatsi n’ikoranabuhanga mu buhinzi.

Niyodushima Dieudonne, umuhinzi wabigize umwuga ukorera muri Exodus Farm, yabwiye IGIHE ko iri huriro riziye igihe kuko ubuhinzi gakondo butakigezweho.

Ati “Aya ni amahirwe ku bahinzi bato bari basanzwe bakora ubuhinzi bwa gakondo. Muri iki gihe ubuhinzi bushingiye ku kirere gusa buri mo guteza ibihombo, haba mu buryo bwo kuvomerera imyaka, gutera imiti irwanya ibyonnyi, n’uburwayi busigaye bugaragara butunguranye hose hakenewe ko hagezwa ikoranabuhanga kugira ngo ubikora akore ibyo yizeye ko bizamuha.”

Yakomeje agira iti “Kugeza ubu rero uwavuga ko ubuhinzi bwa gakondo henshi mu gihugu butagishoboka ntiyaba akabije. Ubuhinzi bw’umwuga rero bwatezwa imbere n’ikoranabuhanga ryatuma ushora imari muri bwo yizera koko ko ibyo akora bizamuha umusaruro."

Mu mwaka wa 2019 Afurika yakoresheje miliyari 49 z’amadolari igura ibiribwa mu mahanga, avuye kuri miliyari 35 z’amadolari yakoreshejwe mu 2015.

OFAB isanzwe ifite amashami mu bindi bihugu birimo Kenya, Uganda, Tanzania, Ethiopia, Ghana, Burkina Faso na Nigeria. U Rwanda ruje ari igihugu cya munani.

Minisitiri Mukeshimana yijeje ubufatanye bwa Guverinoma y'u Rwanda mu gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga mu buhinzi
Intego za OFAB ni ugukomeza guteza imbere ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu buhinzi ryungukira abahinzi bato
Uyu muryango wafunguwe mu Rwanda usanzwe mu bindi bihugu birindwi bya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .