Kwamamaza

Mu mezi 12 ashize ibiciro ku masoko yo mu Rwanda byiyongereyeho 7, 8%

Yanditswe kuya 10-08-2016 saa 15:27' na Cyprien Niyomwungeri


Raporo ngarukakwezi y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), iratangaza ko muri Nyakanga 2016 ibiciro bikomatanyirijwe hamwe mu mijyi no mu byaro, byiyongereyeho 7, 8% ugereranyije na Nyakanga 2015.

Iyi raporo igaragaza ko bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera kuri iki kigero ari ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 14,3%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 2,0% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 5,9%.

Ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 6,9% mu kwezi gushize kwa Nyakanga 2016 ugereranyije na Nyakanga 2015, bitewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 13,8%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 2,7% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 8,7%.

Muri kuriya kwezi ibiciro mu byaro byiyongereyeho 8,3% ugereranyije na Nyakanga 2015. Muri Kamena 2016 byari ku kigereranyo kingana na 6,7%.

Iyo ugereranyije Nyakanga 2016 na Nyakanga 2015, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 4,2%.

Iri zamuka rikaba ryaratewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 2,2% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 2,9%.

Iyo ugereranyije Nyakanga na Kamena 2016 usanga ibiciro byazamutseho 1,3%.

Iri zamuka ahanini ryatewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 2,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 2,1%.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved