Mu 2020 u Rwanda rwakoresheje miliyari 43 Frw mu kugura ingano mu mahanga

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 17 Gashyantare 2021 saa 11:22
Yasuwe :
0 0

Imibare ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yerekana ko mu mwaka ushize u Rwanda rwaguze hanze toni 177. 140 z’ingano zifite agaciro ka miliyoni 44$ (hafi miliyari 43 frw), avuye kuri miliyoni 40.8$ (hafi miliyari 39 frw) rwari rwakoresheje mu 2019.

Iyo mibare igaragaza ko habayeho ukwiyongera kwa 10% ku mafaranga Igihugu gitakariza ku ngano zitumizwa mu mahanga, ibintu bikomeje guhungabanya urwego rw’ubuhinzi bw’ingano imbere mu Gihugu.

Inzego zitandukanye zisobanura ko muri rusange gukomeza kwiyongera kw’ingano zitumizwa hanze biterwa n’igiciro iz’imbere mu gihugu ziba zigurishwaho, ubuziranenge bwazo, ndetse n’umusaruro muke.

Umunyamabanga w’Ihuriro ry’amashyirahamwe y’abahinzi b’ingano mu Rwanda, Jean Baptiste Habumuremyi, avuga ko ingano zitumizwa hanze zigurwa 240 fw ku kilo, mu gihe iz’imbere mu Gihugu ziba zigurishwa hagati ya 340 frw na 400 frw ku kilo.

Avuga ko guhenda kw’izo mu Rwanda usanga ahanini bituruka ku musaruro muke abahinzi babona, ndetse n’uburyo ubuhinzi bwazo no gutunganya umusaruro bibahenda.

Yakomeje ati “[Mu Rwanda] kuri hegitari imwe hasarurwa toni 2,5 z’ingano zishobora kwiyongera zikagera kuri 4,5, mu gihe hari ibindi bihugu bisarura toni 9 zishobora kwiyongera zikagera ku 10 kuri hegitari imwe.Hakenewe gukoresha inyongeramusaruro zihagije n’imbuto z’indobanure,kugira ngo tugere ku musaruro ushimishije.”

Umuyobozi muri rumwe mu nganda zikenera ingano nyinshi rukorera ifarini mu Rwanda, AZAM, Faradjallah Ndagano, yabwiye The New Times ko batumiza toni nyinshi z’ingano mu mahanga bitewe n’uko izo baba bakeneye zitaboneka imbere mu gihugu.

Ndagano yatangaje ko urwo ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 500 z’ifarini, rwasabye Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi gukorana n’iy’Ubucuruzi n’Inganda hakongerwa ubuso ingano zihingwaho, ariko na none ubuziranenge bw’ingano zo mu Rwanda n’ibiciro zigurishwaho bigakomeza gukoma mu nkokora gahunda yo kugabanya izigurirwa hanze.

Yavuze ko bakomeje ibiganiro n’izo Minisiteri harebwa uko ubuziranenge n’ubwinshi byazo byakongerwa, ndetse hagashyirwaho n’igiciro kitari hejuru cyane ku buryo kitaba impamvu yo gukomeza kugura izo hanze.

Ati “Twashoye amafaranga menshi mu kongera ubushobozi bw’ububiko ku buryo twabika ingano zihagije. Nubwo twifuza kugura ingano z’imbere mu gihugu, iyo ugeze ku isoko usanga zidahari.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Nsengiyumva François, yemeje ko ubwiyongere bw’ingano zitumizwa mu mahanga buterwa n’igabanyuka ry’umusaruro wazo imbere mu Gihugu, mu gihe ahandi ikoranabuhanga ryabo ribafasha kuwongera.

Nsengiyumva kandi yavuze ko ingano zihingwa imbere mu Gihugu zidafite ubuziranenge nk’intungamubiri ziri ku rugero rw’izikenewe mu nganda zibyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi n’izifashisha ifarini, bikaba intandaro yo gukomeza gukenera izo hanze.

Uwo muyobozi avuga ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zose bireba mu gushaka umuti w’icyo kibazo.

Ati “Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ikwiye gushyigikira iterambere rya gahunda ihamye no kuyishyira mu bikorwa, hanyuma ngasaba MINAGRI gukora ubushakashatsi; naho PSF igakurikirana iby’umusaruro no kuwutunganya. Icyo ni ikintu dushobora kugeraho nko mu myaka itatu ariko bisa n’aho kititabwaho bihagije.”

U Bwongereza ni cyo gihugu u Rwanda rwaguzemo ingano nyinshi mu 2020 aho rwahakuye toni 67,145 zifite agaciro ka miliyoni 16.1$. Mu 2019 igihugu cyari imbere y’ibindi mu kohereza ingano nyinshi mu Rwanda ni u Burusiya, bwohereje toni 73,324 zifite agaciro ka miliyoni 17.5$.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kiri mu bikorwa byo gutubura imbuto y’ingano hagamijwe kongera umusaruro no kugira ngo zigire ubuziranenge busabwa izifashishwa mu nganda, ariko ntibiragera ku ntambwe ikomeye.

Ingano u Rwanda ruvana hanze zikomeje kwiyongera kubera umusaruro muke mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .