00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN na EACO byemeranyije gufatanya muri gahunda yo kugeza ‘Smartphones’ kuri bose

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Gicurasi 2021 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Itumanaho, MTN Rwandacell Plc, cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Umuryango ushinzwe Itumanaho muri Afurika y’Iburasirazuba (EACO) azafasha mu kugeza telefoni zigezweho ku Banyarwanda bose [Smartphone for All].

Aya masezerano yashyizweho umukono n’impande zombi kuri uyu wa Gatatu, tariki 19 Mata 2021, ateganya uruhare rwa buri ruhande mu gushyigikira iyi gahunda yo kugeza ku Banyarwanda telefoni zigezweho.

Ubwo hasinywaga aya masezerano, MTN Rwanda yari ihagarariwe n’Umuyobozi Mukuru wayo, Mitwa Kaemba Ng’ambi mu gihe EACO yo yari ihagarariwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Dr. Ally Yahaya Simba.

EACO ihuza abashinzwe kugenzura ibikorwa by’ikoranabuhanga mu gihugu, abakora n’abatanga serivisi mu itumanaho no mu iposita, ibigo byigisha ICT n’abandi bafatanyabikorwa mu itumanaho mu Burundi, Kenya, u Rwanda, Sudani y’Amajyepfo, Tanzania na Uganda.

Biteganyijwe ko EACO binyuze muri ubu bufatanye bwayo na MTN, izajya ihuza ibikorwa by’iyi gahunda ndetse ikanakora ubukangurambaga bugamije gushishikariza abantu kwitabira ‘Smartphones for all’.

Ni amasezerano kandi ateganya ko MTN izaba ari umuterankunga w’iyi gahunda ndetse EACO izajya igira uruhare mu bikorwa birimo kumenyesha no kumenyekanisha ku bafatanyabikorwa batandukanye n’imiryango ifite ubushake bwo kuyinjiramo.

Nyuma yo gusanga buri Munyarwanda adafite ubushobozi bwo kwigurira telefoni igezweho, Minisiteri ya Inovasiyo n’Ikoranabuhanga na MTN Rwanda bazanye igitekerezo cy’uko ibigo cyangwa abantu ku giti cyabo bakwiha umukoro ‘challenge’ bakishakamo ubushobozi bwo guha abaturage umubare runaka wa ‘smartphones’.

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mitwa Kaemba Ng’ambi, yahise yiyemeza ko we n’ikigo ayoboye bazatanga smartphones 1100.

Mu nama Nkuru ya 14 y’Umuryango FPR Inkotanyi yabaye ku wa 21 Ukuboza 2019, Perezida Kagame yabimburiye abandi, yiyemeza gutanga telefoni zigezweho 1500 mu gushyigikira gahunda y’uko buri rugo rugira telefoni igezweho.

Mitwa Kaemba uyobora MTN Rwanda na Dr Ally Yahaya Simba uyobora EACO basinye amasezerano y'ubufatanye muri gahunda yo kugeza ‘Smartphones’ kuri bose
Abayobozi bombi nyuma yo gushyira umukono ku masezerano bafashe ifoto y'urwibutso
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa EACO, Dr Ally Yahaya Simba, yashimye ubufatanye bagiye kugirana na MTN Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .