00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Ubucuruzi mu Bufaransa ategerejwe mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Ukwakira 2021 saa 06:57
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubucuruzi Mpuzamahanga mu Bufaransa, Franck Riester, ategerejwe i Kigali ku wa Kabiri, tariki 26 Ukwakira 2021.

The New Times yatangaje ko Franck Riester azagirira uruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda, rugamije gutsura umubano mu bijyanye n’ubukungu hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda.

Franck Riester azaherekezwa n’itsinda ry’abashoramari b’Abafaransa bashaka kureba amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda, baganire n’abayobozi batandukanye mu gihugu ndetse n’abikorera.

Mu bayobozi byitezwe ko bazagirana ibiganiro harimo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Beata Habyarimana; uw’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, uw’Ibikorwaremezo, Claver Gatete na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire n’abandi.

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, yabwiye The New Times ko urwo ruzinduko ruzasiga hatsuwe umubano mu bijyanye n’ubukungu bw’ibihugu byombi.

Mbere y’uruzinduko rwa Minisitiri Franck Riester, u Rwanda ruzaba rwakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian uzitabira inama ihuza abaminisitiri ku rwego rwa Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Iyo nama izatangira i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukwakira 2021.

Hashize iminsi u Rwanda n’u Bufaransa bigerageza kunoza umubano wabyo wajemo agatotsi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, utewe n’uruhare rw’icyo gihugu mu mateka yagejeje kuri Jenoside.

Uko kunoza umubano byashibutsemo uruzinduko Perezida Emmanuel Macron yagiriye mu Rwanda muri Gicurasi uyu mwaka, akemera uruhare rw’igihugu cye mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byaharuriye inzira ubundi bufatanye hagati y’ibihugu byombi haba ku rwego rwa dipolomasi, ubuhahirane, ishoramari n’ibindi.

Minisitiri Franck Riester azagera mu Rwanda ku wa Kabiri w'icyumweru gitaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .