Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko inguzanyo zihabwa abahinzi n’aborozi zikiri hasi

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 3 Mata 2018 saa 07:35
Yasuwe :
3 3

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yatangaje ko ubwitabire bw’abikorera, amabanki n’ibigo by’imari mu gushora mu mishinga y’ubuhinzi bukiri hasi cyane, aho inguzanyo zatanzwe muri uru rwego zingana na 5.2% by’izatanzwe mu gihugu hose mu 2017.

Kuri uyu wa 3 Mata 2018, Minisitiri w’Intebe yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma birebana n’ubuhinzi n’ubworozi.

Yavuze ko mu mwaka wa 2017 urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi rwatanzwemo inguzanyo ziri ku kigero cyo hasi, aho yashimangiye ko guverinoma izakora ibishoboka byose igamije kongera inguzanyo zijya muri urwo rwego no gushyira imbaraga mu bwishingizi buhabwa abahinzi n’aborozi.

Yagize ati “Ku nguzanyo zose zatanzwe mu gihugu, izagiye muri uru rwego zanganaga na 5.2%. Inguzanyo zatanzwe mu buhinzi n’ubworozi utabariyemo gutunganya umusaruro no kuwugeza ku isoko zanganaga na 1% ku nguzanyo zose zatanzwe mu gihugu.”

Mu rwego rwo guteza imbere ishoramari ryo mu buhinzi n’ubworozi, Minisitiri w’Intebe yavuze ko guverinoma izakomeza kunoza no kongera ingamba zo abashoramari kubona ubutaka nk’uko bimaze gukorerwa abafite umushinga wo kongera inyama wa Gako muri Bugesera (Gako Beef Project), mu buhinzi bw’icyayi nk’uko byakorewe UNILEVER muri Nyaruguru n’umushinga w’imboga wa Mwiri muri Kayonza.

Imihindagurikire y’ikirere ni imwe mu mpamvu zituma abahinzi n’aborozi bagwa mu gihombo, ugasanga hari igihe amafaranga bashoye abapfira ubusa.

Depite Kankera Marie Josée yavuze ko urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi rukwiye gushyirirwaho ikigega cyihariye ku buryo abarukoramo bazajya baba bafite ubwishingizi bwizewe bitewe n’imihindagurikire y’ibihe ikunze kugaragara, hakabaho ibihombo bikabije.

Yagize ati “Hakwiye ko harebwa niba hatajyaho ikigega cyajya gifasha mu buhinzi bagatanga inyungu ntoya hatabayeho gukoresha zino banki z’ubucuruzi kuko inyungu zazo umuntu ashoye mu bihinzi kugira ngo azibone ntabwo byoroshye.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine yavuze ko inyigo y’ubwishingizi ku bahinzi n’aborozi yamaze kurangira, aho ubwo bwishingizi buzaba bukomatanyije, hakarebwa ibyo umuhinzi cyangwa umworozi azinjiza, igihe haba ikibazo cyatumwa umusaruro yateganyije utagerwaho, leta ikamwishyura.

Yagize ati “Tuzatangirira ku bihingwa bitatu, umuceri, ibigori n’ibishyimbo, noneho hakabaho igipimo umuntu yakagombye kubona yashyizemo ibisabwa byose ni ukuvuga yashyizemo inyongeramusaruro zose zisabwa, noneho haba habaye amapfa cyangwa imvura nyinshi tukaza kubara twasanga atakigejejeho, hakaba hari uko yakwishyurwa.

Ubu buryo bw’ubwishingizi ngo bwamaze gutangirira mu bworozi, aho mu ngengo y’imari y’umwaka utaha no mu buhinzi buzageramo.

Mu Rwanda uruhare rw’ubuhinzi n’ubworozi mu musaruro mbumbe w’igihugu ni 31%. Umuvuduko w’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, wiyongereyeho 4% muri 2016, na ho muri 2017 wiyongereyeho 7%.

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard hamwe na Visi Perezida wa Sena, Gakuba Jeanne d'Arc
Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko inguzanyo zihabwa abahinzi n’aborozi zikiri hasi
Perezida wa Sena, Bernard Makuza
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine; Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente na Visi Perezida wa Sena, Gakuba Jeanne d'Arc
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine yavuze ko inyigo y’ubwishingizi ku bahinzi n’aborozi yamaze kurangira

Amafoto: Primature
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza