Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagaye abadatanga umusoro uko bikwiye, ashimira ababaye indashyikirwa

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 13 Ukwakira 2017 saa 12:18
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashimiye abatanga umusoro kandi bakabikora neza batarindiriye kubibwirizwa, yibutsa n’abatawutanga guhindura imyumvire kuko nta gihugu cyatera imbere abagituye batabigizemo uruhare.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu mu birori byo gushimira abasora ku nshuro ya 15 byabereye mu nyubako ya Kigali Convention Centre, mu nsanganyamatsiko igira iti ‘Umusoro wanjye, Iterambere ryanjye, Agaciro kanjye’.

Imibare igaragaza ko mu mwaka w’Ingengo y’imari 2016/2017, imisoro yagize uruhare rungana na 56.4% naho uyu mwaka wa 2017/2018, ikazagira uruhare rugera kuri 66%. Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, yavuze ko ibi bishimangira uruhare ifite mu kubaka ibikorwa by’iterambere birimo amashuri, amavuriro, amashanyarazi n’ibindi.

Yasabye abadasora guhindura imyumvire bakumva ko gusora ari inshingano yabo ya mbere yo kwiyubakira igihugu.

Yagize ati “Tuributsa abadatanga neza imisoro n’abatayitanga burundu guhindura imyumvire bakumva ko gutanga imisoro ari inshingano ya buri wese kuko bibagirira akamaro ubwabo n’igihugu cyababyaye. Dukwiye kumenya ko nta gihugu na kimwe gishobora gutera imbere abagituye batabigizemo uruhare.”

Yakomeje avuga ko muri manda y’imyaka irindwi ya Perezida Kagame igihugu kizaba cyageze ku ntego yo kwigira kandi bikazakorwa hongerewe umusaruro ukomoka ku misoro. Akaba ari yo mpamvu Leta ifite ingamba zo kongera ishoramari no koroshya ikiguzi cyaryo, guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, kongera umusaruro w’ibicuruzwa bijya mu mahanga no kubyongerera agaciro n’ibindi.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Tusabe Richard, yashimye uruhare rwa Guverinoma mu gutuma abasora babyitabira kandi boroherezwa, ibi bikaba byarunganiwe n’ikoranabuhanga mu gukurikirana ibicuruzwa mu muhora wa ruguru, korohereza abasora kuzuza inshingano zabo bakoresheje ikoranabuhanga n’ibindi.

Yagaragaje ko hakiri imbogamizi z’abasora bagifite imyumvire yo kunyereza imisoro nkana, asaba ubufatanye mu kuyirandura.

Yagize ati “Hari abasora bagifite imyumvire itaratera imbere mu birebana no gusora, abatarakoresha EBM n’abagambira nkana kunyereza imisoro.”

RRA itangaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2016/2017, cyakusanyije imisoro ingana na miliyari 1,086.5 z’amafaranga y’u Rwanda, gitanga miliyari 1,954.2 Frw muri iyo ngengo y’imari bingana na 55.6%.

Muri rusange iki kigo cyinjije mu isanduku ya Leta Miliyari 1,102.8 Frw z’imisoro n’ibindi bitari imisoro, kikaba cyararengeje Miliyari 8.6 ku ntego cyari gifite ya Miliyari 1,094.3 Frw. Ibi bisobanuye ko cyageze ku ntego ku gipimo cya 100.8%, byiyongeraho 10.1% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Inzego z’ibanze zakusanyije Miliyari 47.9 Frw, bingana na 97.3% kuko zari zihaye intego ya Miliyari 49.2 Frw.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera (PSF), Gasamagera Benjamin, yatangaje ko uruhare rw’abikorera muri iyi misoro rungana na 79%, bingana na Miliyari 749 935 866 268 Frw. Yavuze ko ibi bishimangira ko abikorera ari inkingi mwikorezi y’iterambere.

Yagize ati “Kumva ko abikorera bagira uruhare nk’uru bidutera ishema tukumva ko dufite umusanzu ukomeye mu iterambere ry’igihugu cyacu, kandi byerekana ko ubucuruzi n’ishoramari byateye imbere.”

Yakomeje avuga ko ikoranabuhanga, ubukangurambaga ku gusora no gukoresha EBM byazanywe n’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’Amahoro birushaho kwihutisha serivisi no korohereza abasora, nubwo hagikenewe ubukangurambaga burushijeho ngo abikorera babyitabire cyane.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2017/2018, RRA ifite intego yo gukusanya imisoro ingana na Miliyari 1,215 Frw. Iki kigo kandi kizakira imisoro y’uturere ingana na miliyari 51.1 bikazagira uruhare rwa 66% ku ngengo y’imari.

Kuri uyu munsi hanahembwe abarushije abandi gutanga inyemezabuguzi za EBM ari bo; Nakumatt, Alimentation Le Carrefour, Sulfo Rwanda na Hotel Chez Lando, mu basora banini bahembwe ni Bralirwa Ltd, MTN Rwanda, Rwanda Civil Aviation Authority na Zigama CSS.

Hanahembwe kandi abasora b’indashyikirwa bane; I&M Bank Rwanda, Ecole la Colombière , Polyclinique St Jean na Sawa Citi Supermarket yahize abandi mu gukoresha ikoranabuhanga. Banki ya Kigali na Ameki Color ni abasora b’indashyikirwa batahembwe kuko bamaze guhembwa inshuro zirenga 10.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera (PSF), Gasamagera Benjamin, yatangaje ko uruhare rw’abikorera mu misoro y'umwaka ushize rungana na 79%
Ibirori byo gushimira abasora ku nshuro ya 15 byabereye mu nyubako ya Kigali Convention Centre, ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Umusoro wanjye, Iterambere ryanjye, Agaciro kanjye’
Imibare igaragaza ko mu mwaka w’Ingengo y’imari 2016/2017, imisoro yagize uruhare rungana na 56.4% naho uyu mwaka wa 2017/2018, ikazagira uruhare rugera kuri 66%
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Tusabe Richard, yashimye uruhare rwa Guverinoma mu gutuma abasora babyitabira kandi boroherezwa
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashimiye abatanga umusoro kandi bakawutanga neza batarindiriye kubibwirizwa
I&M Bank Rwanda yahembwe mu basora b'indashyikirwa
Uwari uhagarariye Ecole la Colombière ashimirwa na Minisitiri w'Intebe
Polyclinique St Jean nayo yashimiwe mu basora bane b'indashyikirwa
Minisitiri w'Intebe yasabye abadasora guhindura imyumvire bakumva ko gusora ari inshingano yabo ya mbere yo kwiyubakira igihugu

Amafoto: Moise Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza