00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 13 Kanama 2021 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yakiriye mu biro bye, Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Rolande Pryce bagirana ibiganiro byibanze ku kurebera hamwe imishinga iyi banki iteramo inkunga u Rwanda n’itegerejwe mu bihe biri imbere.

Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro kuri uyu wa 13 Kanama 2021, aho byari byitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana.

Nyuma y’ibi biganiro, Minisitiri Dr Ndagijimana yabwiye abanyamakuru ko aba bayobozi baganiriye kuri gahunda u Rwanda rufashwamo na Banki y’Isi n’imishinga iri imbere.

Ati “Cyane cyane ubufatanye bwiyongereye muri ibi bihe bya Covid-19. Hari imishinga dusanganywe izakomeza igahabwa andi mafaranga. Buriya Banki y’Isi dufatanya mu mishinga yo mu rwego rw’uburezi n’imibereho myiza y’abaturage muri rusange.”

Yakomeje agira ati “Hari umushinga mushya wo guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda, umaze kugera ku rwego rwiza ariko turashaka gutera indi ntambwe cyane cyane twongera ibikorwa by’ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuvuzi, ubuhinzi n’izindi.”

Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Rolande Pryce, yavuze ko iyi banki isanzwe ikorana bya hafi n’u Rwanda by’umwihariko muri ibi bihe bya Covid-19.

Banki y’Isi yashimye uburyo u Rwanda rwitwaye mu kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’ingamba zagiye zishyirwaho hagamijwe guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Rolande yavuze ko Banki y’isi yakomeje gukorana bya hafi n’u Rwanda mu kugena ibikenewe no gushyiraho imirongo migari yafasha mu kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’icyorezo cya Covid-19.

Ati “Banki y’Isi izakomeza gukorana n’u Rwanda, twamaze gufatanya mu kubona amafaranga yashyizwe mu kigega nzahurabukungu cyashyizweho na leta. Iki kigega nizera ko ari igikoresho gikomeye leta ifite muri uru rugamba rwo kongera kuzahura ubukungu bwashegeshwe na Covid-19.”

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko Banki y’Isi yafashije u Rwanda mu kongera ubushobozi mu Kigega Nzahurabukungu cyashyizweho hagamijwe gufasha ibikorwa by’abikorera byagizweho ingaruka na Covid-19.

Ku ikubitiro, iki kigega cyashyizwemo miliyoni 100$, nyuma u Rwanda rutangaza ko ruzongeramo izindi miliyoni 150$, ndetse kuri ubu igihugu kiri gukorana na Banki y’Isi kugira ngo hashakwe undi muterankunga uzatanga izindi miliyoni 100$, zose hamwe zikaba miliyoni 250$.

Ni ukuvuga ko kongeramo ayo mafaranga bizatuma ikigega kigira ubushobozi buhagije bitume n’abafashwa biyongera kugira ngo ubukungu bubashe kuzahuka.

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard yakiriye mu biro bye Umuyobozi wa Banki y'Isi mu Rwanda bagirana ibiganiro
Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard n'Umuyobozi wa Banki y'Isi, Rolande Pryce bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'ibiganiro bagiranye
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard; Umuyobozi wa Banki y’Isi, Rolande Pryce na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana ​bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'ibiganiro byibanze ku mishinga u Rwanda rufashwamo na Banki y'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .