Igihembwe cy’ihinga A ubusanzwe gitangira muri Nzeri kikarangira muri Gashyantare. Uyu mwaka muri icyo gihembwe mu Rwanda hibanzwe ku bihingwa birimo ibigori, soya, ingano, ibishyimbo, imyumbati, ibirayi, urutoki, imboga, umuceri n’imbuto.
Itangazo rya Minicom rivuga ko icyo giciro ibigori bizagurishwaho cyafashwe bivuye ku myanzuro y’inama yo kuwa 21 Mutarama 2021 yateranye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, igamije kurebera hamwe igishoro cy’umuhinzi n’igiciro abaguzi bazaguriraho umusaruro w’ibigori w’igihembwe cy’ihinga cya 2021 A.
lyi nama yitabiriwe n’abatafanyabikorwa mu gihingwa cy’ibigori barimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Ikigo cy’Igihugu gishizwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) , Abahagarariye abahinzi b’ibigori, Abahagarariye Inganda zitunganya ibikomoka ku bigori, Abahagarariye Ibigo binini bigura bikanacuruza ibigori, n’Abahagaririye Uturere tugira umusaruro w’ibigori mwinshi.
Raporo y’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) ku buhinzi mu mwaka wa 2020 (upgraded seasonal agricultural survey 2020 annual report), igaragaza ko kuri hegitari imwe nibura umuhinzi yejeje toni 1,5 .Umwaka ushize mu gihembwe cya mbere cy’ihinga habonetse toni z’ibigori 353.999 kuri hegitari 221.521 naho mu gihembwe cya kabiri haboneka toni 94.634 ku buso bungana na hegitari 72.918.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!