Minagri yemeje ko umwaka utaha nta mbuto zo guhinga zizongera gutumizwa mu mahanga

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 27 Gashyantare 2018 saa 09:42
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (Minagri) yatangaje ko hari ingamba zashyizweho zo gutuburira imbuto mu gihugu, ku buryo guhera muri Nzeri 2019 u Rwanda rutazongera gutumiza imbuto zo guhinga mu mahanga.

Gutumiza imbuto mu mahanga byagiye bigarukwaho nk’imwe mu mpamvu ituma abahinzi batazibonera igihe bikagira ingaruka ku musaruro. Ibi binagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu kuko ubuhinzi bufite umusanzu ungana na 33% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, bukaba bunakorwa n’abarenga 70% by’Abanyarwanda.

Mu kiganiro cyihariye Umunyamabanga wa Leta muri Minagri, Nsengiyumva Fulgence, yagiranye na RBA, yatangaje ko guhera umwaka utaha igihugu kitazongera gutumiza imbuto mu mahanga.

Yagize ati “Uko twazivanaga hanze ni nako twashyiragaho ingamba zo kuzitubura mu gihugu. Guhera mu mwaka utaha mu kwezi kwa cyenda ni uko tutaza twongera gutumiza imbuto hanze.”

Akomeza avuga ko muri Nzeri uyu mwaka u Rwanda ruzaba rugeze kuri 50% by’imbuto rutubura, bivuze ko ruzatumiza hanze izingana na zo. Ibi ngo biratanga icyizere ko umwaka utaha ‘nta kilo na kimwe cy’imbuto dukoresha mu gihugu kizaba gituruka hanze.’

Minagri yizeza ko gukorera imbuto mu gihugu bizatuma umuhinzi abona ihagije ndetse akayibona ku gihe.

Uretse imbuto, Minagri yanavuze ko hari imikoranire n’abikorera ku buryo ifumbire nayo izajya ikorerwa mu gihugu bigakuraho ibibazo by’uko yatindaga ikahagera imyaka yeze.

U Rwanda rutumiza hanze imbuto zirimo ingano, ibigori, soya n’imyumbati.

Imbuto y'imyumbati iri mu yagiye itumizwa mu mahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza