Minagri yasabye abavumvu kwihingira indabo inzuki zabo zahovamo

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 10 Gashyantare 2018 saa 12:59
Yasuwe :
0 0

Abavumvu bafite impungenge ko inzuki zizacika burundu kubera ko zijya guhova mu mirima zikicwa n’imiti yica udukoko iterwa mu myaka ariko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (Minagri) yabagiriye inama yo kwihingira indabo inzuki zabo zihovamo.

Abavumvu babwiye itangazamakuru ko imiti iterwa mu myaka ibicira inzuki iyo zagiye guhova mu mirima y’abaturage.

Munyemana Damien wo mu Karere ka Rulindo, yagize ati “Imiti isigaye iterwa mu myaka iba ifite ubukana cyane ku buryo iyo inzuki zagiye guhova mu myaka iyo ariyo yose yatewe iyo miti zihita zipfa.”

Uwo mu Karere ka Kayonza utifuje ko dutangaza izina rye muri iyi nkuru nawe ati “Muri koperative yacu twajyaga dusarura ibilo 1000 mu mezi atatu none ubu ntidusarura n’ibilo 500 kubera imiti iterwa mu myaka ikatwicira inzuki.”

Minagri yemera ko imiti iterwa mu myaka yica inzuki ariko igasaba abavumvu gutera ibiti by’indabo inzuki zabo zizajya zihomvamo.

Umuyobozi ushinzwe ubworozi Kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Dr Kanyandekwe Christine, yavuze ko aborozi b’inzuki bakwiye gutera ibiti by’indabo inzuki zabo zihovamo.

Yagize ati “Nibyo koko imiti ikoreshwa mu kwica udukoko mu myaka yica inzuki ariko icyo dushishikariza abavumvu ni uko bagomba gukora ku buryo inzuki zabo zitajya guhova kure. Inzuki icyo ziba zikurikiranye ni ziriya ndabo kuko niho zibona ibiryo. Dushishikariza abavumvu gutera hafi yaho bashyize imitiba, ibiti byeraho indabo kugira ngo inzuki ntizijye guhova kure’.

Dr Kanyandekwe ashishikariza abavumvu gushyiraho uburyo inzuki zibona indabo hafi.

Ati “Kuko nko mu bihugu byateye imbere nko mu Burayi naho habayo abavumvu kandi bafite uburyo bazigaburira ku buryo zitirirwa zijya kure.Ubu turabigisha n’uburyo zigomba kugaburirwa kuko niyo habaye imihindagurikire y’ibihe hari igihe zibura ibiryo ntizitange umusaruro.”

Mu 201 6 Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi itangaza ko mu Rwanda haboneka umusaruro w’ubuki usaga toni ibihumbi bine ku mwaka ariko hari intego yo kuzaba wikubye kabiri mu 2020.

Abavumvu bagirwa inama yo kwihingira indabo inzuki zabo zahovamo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza